RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yahamagaye abakinnyi 19 barimo abanyezamu 3

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2018 13:23
1

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC yahamagaye abakinnyi 19 bagomba kwisobanura na Rayon Sports mu mukino usoza irushanwa ry'Intwali 2018, abakinnyi barimo abanyezamu batatu.

Abanyezamu bose iyi kipe ikoresha muri shampiyona barimo Kimenyi Yves, Ntaribi Steven na Mvuyekure Emery bose bari mu bakinnyi 19 bagomba kwishakamo ibisubizo imbere ya Rayon Sports.

Mu bakinnyi 19 bahamagawe ntibarimo Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime na Nsabimana Aimable urwaye. Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 saa Cyenda n'igice (15h30') kuri sitade Amahoro i Remera. Rayon Sports kuri ubu ifite amanota ane (4), irasabwa gutsinda umukino igahita itwara igikombe nta yindi mibare ijemo.

Uyu mukino uzanzirizwa n'uwo Police FC izahuramo na AS Kigali saa saba (13h00'). Aha, Police FC rasabwa gutsinda umukino kugira ngo izategereze ibizava mu mukino wa APR FC na Rayon Sports. Police FC yatwara igikombe mu gihe  yatsinda noneho APR FC ayo igatsinda Rayon Sports.

Nshuti Dominique Savio

Nshuti Dominique Savio yitezweho akazi gakomeye kuri Rayon Sports

Abanyezamu bose iyi kipe ikoresha muri shampiyona barimo Kimenyi Yves, Ntaribi Steven na Mvuyekure Emery bose bari mu bakinnyi 19 bagomba kwishakamo ibisubizo imbere ya Rayon Sports.

Mu bakinnyi 19 bahamagawe ntibarimo Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime na Nsabimana Aimable urwaye. Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa kuri uyu wa  Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 saa Cyenda n'igice (15h30') kuri sitade Amahoro i Remera. Rayon Sports kuri ubu ifite amanota ane (4), irasabwa gutsinda umukino igahita itwara igikombe nta yindi mibare ijemo.

Uyu mukino uzabanzirizwa n'uwo Police FC izahuramo na AS Kigali saa saba (13h00'). Aha, Police FC irasabwa gutsinda umukino kugira ngo izategereze ibizava mu mukino wa APR FC na Rayon Sports. Police FC yatwara igikombe mu gihe  yatsinda noneho APR FC ayo igatsinda Rayon Sports.

Abakinnyi 19 bahamagariwe kwitegura Rayon Sports na nimero zabo:

Abanyezamu (3): Mvuyekure Emery (1), Kimenyi Yves 21na Ntaribi Steven 30.

Abakina inyuma (6): Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Aldo 18, Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 24, Rukundo Denis 28, Songayingabo Shaffy 2.

Abakina hagati (6): Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C7), Twozerimana Martin Fabrice 6, Bizimana Djihad 8, Itangishaka Blaise 22, Nshuti Dominique Savio 27 na Hakizimana Muhadjili 10.

Abataha izamu (4): Iranzi Jean Claude 12, Nshuti Innocent 19, Issa Bigirimana 26 na Byiringiro Lague 14.

Buteera Andrew yatanze imipira yavuyemo ibitego bitatu

Buteera Andrew witwaye neza mu myitozo ntari mu bakinnyi bazakina na Rayon Sports

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAKIRUTIMANA theoneste6 years ago
    apr turayihaga ntanubwo arukuyitsinda gusa

Inyarwanda BACKGROUND