RFL
Kigali

Ivan Minaert yasobanuye impamvu Manzi Thierry ari we wagizwe kapiteni ku mukino wa Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2018 13:40
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018 ni bwo Rayon Sports yasuye Etincelles FC mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro 2018, umukino warangiye banganya igitego 1-1. Manzi Thierry ni we wari kapiteni wa Rayon Sports.



Kuba Manzi Thierry yakwambara igitambaro cya kapiteni kuko ni umukinnyi mwiza mu kibuga. Gusa, nyuma y’umukino abanyamakuru bashatse kumenya impamvu ari we watoranyijwe nyamara Manishimwe Djabel ari we kapiteni wa gatatu bitewe n'uko Ndayishimiye Eric Bakame yari yabanje hanze yewe na Kwizera Pierrot atari ari muri gahunda y’umukino. Ivan Minaert yavuze ko Ndayishimiye Eric Bakame ari we wifuje ko Manzi Thierry yahabwa igitambaro kuko ngo nawe aba mu mubare w’abakapiteni Rayon Sports igira. Ivan Minaert yagize ati:

Nabajije Bakame uko tubigenza kugira ngo tumenye uwuba kapiteni muri uyu mukino, yambwiye ko yaba Thierry Manzi. Kuri njyewe rero nta gihinduka kuri gahunda zanjye ku mukinnyi wakwambara igitambaro. Ntabwo numva ko byanaba ikibazo ko umukinnyi runaka yaba kapiteni, ni Bakame wafashe umwanzuro kandi ntacyo bimbwiye kuko n’ubundi Manzi Thierry ni umwe mu kapiteni batanu dufite. Hari; Thierry (Manzi), Djabel (Manishimwe), Eric Irambona, Pierrot (Kwizera) na Bakame (Ndayishimiye Eric).

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports aganira n'abanyamakuru

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Etincelles FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18' w'umukino kuri penaliti yavuye ku ikosa ryamukoreweho mu rubuga rw'amahina. Igitego cya Rayon Sports cyishyuwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 60' kivuye kuri Coup franc yatewe na Rutanga Eric Alba.

Ivan Minaert avuga ko abakinnyi yakoresheje kuri uyu mukino bitwaye neza kandi ko mu mukino wo kwishyura bizaba ari undi mukino utandukanye n’uwo bakiniye i Rubavu kuko ngo abakinnyi barwaye bazaba bagarutse.

Manzi Thierry yambaye igitambaro ku busabe bwa Ndayishimiye Eric Bakame

Manzi Thierry yambaye igitambaro ku busabe bwa Ndayishimiye Eric Bakame

Manishimwe Djabel yabanje mu kibuga asimburwa na Ismaila Diarra

Manishimwe Djabel (Iburyo) yabanje mu kibuga asimburwa na Ismaila Diarra

Nka Kapiteni aba agomba kumenya amakuru y'abakinnyi mu kibuga

Nka Kapiteni aba agomba kumenya amakuru y'abakinnyi mu kibuga

Murutabose Hemedi rutahizamu wa Etincelles FC abangamirwa na Manzi Thierry

Manzi Thierry umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports 

Muri uyu mukino, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka zitari nke kuko guhera mu izamu harimo Ndayisenga Kassim ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy yari yavanwe mu mutima w’ubwugarizi ajyanwa hagati mu kibuga.

Gusa mu gice cya kabiri uyu musore yaje kwimurirwa umwanya ubwo Usengimana Faustin yari asimbuwe na Mugisha Francois Master yaje kuba ngombwa ko Mutsinzi Ange Jimmy asubira mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Manzi Thierry bityo Mugisha Francois aguma hagati mu kibuga afatanya na Muhire Kevin.

Mu isimbuza ritegura igice cya kabiri, Ismaila Diarra yasimbuye Manishimwe Djabel. Usengimana Faustin yasimbuwe yamaze kubona ikarita y’umuhondo. Rayon Sports yongeye gusimbuza ubwo Ndayisenga Kassim yari amaze kubabara mu gatuza nyuma y’ishoti yatewe na Nahimana Isiaq. Ni bwo Ndayishimiye Eric Bakame yahise agana mu izamu nawe agatangira guhura n’imipira ikomeye.

Bakame

Bakame aje mu kibuga yahise asubirana igitambaro

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Tuyisenge Hackim bita Diemme yahawe ikarita y’umuhondo. Murutabose asimburwa na Jean Marie Vianney Uwase mu gihe Mugenzi Cedric Ramires yasimbuwe na Jean Bosco Akayezu bita Welbeck waje agaha akazi Eric Rutanga mu gice cya kabiri cyose cy’umukino.

Umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 23 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n'igice kuri sitade ya Kigali (15h30'). Amakipe yakomeje muri ¼ ni; APR FC, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Marines FC na Mukura VS

Iva Minaert aganiriza abakinnyi mbere yuko igice cya kabiri gitangira

Ivan Minaert aganiriza Mutsinzi Ange na Manzi Thierry mbere y'uko batangira igice cya kabiri kuko nibwo bafatanyije mu mutima w'ubwugarizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND