RFL
Kigali

Ivan Minaert yavuze ko ataraba umutoza wa Rayon Sports atanga ikiri bufashe abantu kuza kubimenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/03/2018 11:14
1


Ivan Minaert umubuligi waciye muri Rayon Sports avuga ko amakuri ariho avuga ko yamaze gusinyira gutoza iyi kipe atayazi kuko ngo nta muyobozi wayo uramuha amasezerano ngo abe yashyiraho umukono nubwo ngo ari ibintu bishoboka cyane.



Mu mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo amakuru yatangiye gucicikana havugwa ko Ivan Jacky Minaert yaba yasinyiye Rayon Sports, gusa uyu mugabo utaripfana avuga ko atarabona umuyobozi babiganira. Ivan Minaert yagize ati:

Ntabwo njya mvuga ibintu bitari ukuri kandi sinjya nahisha ukuri mu gihe hari igihe abagushaka. Ntabwo ndaba umutoza wa Rayon Sports mu buryo bwemewe gusa wenda muraza kubimenya uko amasaha yicuma. Ntabwo biraba ukuri 100% ku buryo nahita mbyemeza.

Gusa uyu mutoza avuga ko abantu nibaramuka bamubonye ku kibuga cy’i Gicumbi aho Rayon Sports iri bube ikinira na Gicumbi FC ngo baze kumenya ko ibye na Rayon Sports byatuganye. “Birashoboka ko najya i Gicumbi. Gusa navuga ko abantu nibambona bahite bamenya ko byarangiye ndi umutoza wa Rayon Sports”.

Ikipe aheruka (Ivan Minaert) ni Mukura VS

Ikipe aheruka (Ivan Minaert) ni Mukura VS

Ivan Jacky Minaert ni muntu ki muri ruhago?

*Ivan Jacky Minaert ntabwo yakinnye umupira w’amagaru ku rwego rwo hejuru, ikipe yakinnyemo nini yakinnye mu ikipe yari mu cyiciro cya kabiri, aha yari mu ikipe ya KSK Ronse. Mu marushanwa y’amakipe y’abana bakiri bato, yakinnye mu ikipe ya Assa Ronse na KSK Ronse yaje kuzamurwamo akajyanwa mu ikipe nkuru yakinaga icyiciro cya kabiri.

*Avuye muri KSK Ronse yahise agana mu ikipe ya FC Frasnes yakinaga amarushanwa y’ibisa n’intara (Regional) mu gihugu cy’u Bubiligi, ikipe yaje kuvamo akerekeza mu ikipe ya VC Jong Lede yari mu cyiciro cya gatatu. VC Jong Lede yayivuyemo ajya kwiga amasomo yo gutoza.

*Mu mwuga wo gutoza yawukoze atoza ikipe ya CD Guadiaro (U18), UD Tesorillo(U18) ari umutoza mukuru. Avuye aha yahise agana mu ikipe Atletico Zabal ikipe y’abato yakinaga icyiciro cya kabiri cy’abakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23).Yakomereje mu ikipe ya Union Estepona mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona yo mu Bubiligi, ikipe yazamuye mu cyiciro cya mbere kuko icyo gihe yari yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyo cyiciro.

*Yatoje ikipe ya Mahibadhoo yari mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2011 ayigeza ku mwanya wa kabiri muri iyi shampiyona ndetse umwaka wa 2012 ayizamura mu cyiciro cya mbere. Yakomereje mu ikipe ya VB Addu mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2012-2013.

*Mu mwaka w’imikino 2013-2014, Minaert yatoje ikipe ya Al-ittihad mu cyiciro cya mbere muri Libya. Icyo gihe yari anashinzwe gukurikirana ikipe y’abato y’iyi kipe, atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Libya (U17). Icyo gihe yazamuye abakinnyi barindwi (7) mu ikipe y’igihugu nkuru ya Libya mu 2014.

*2014-2015 yari mu ikipe ya Djoliba AC muri Mali mu cyiciro cya mbere. Muri uwo mwaka yayigejeje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona. Icyo gihe yayigejeje muri 1/8 cy’irangiza muri CAF Confederation Cup ndetse akaba yari na Directeur Technique w’iyi kipe mu byiciro by’amakipe y’abana (Djoliba Youth Teams).

*2015-2016 yahise agana muri Rayon Sports aho yayishyitsemo mu Ugushyingo 2015. Yayisize ku mwanya wa kabiri ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa cyenda (9) agahita ajya muri AFC Leopards yavuyemo mu ntangiriro za Nzeli 2016.

*Yaje kugana muri AFC Leopards muri Kenya aza kuhava agaruka mu Rwanda agana muri Mukura Victory Sports yasinyemo kuwa 30 Mutarama 2017 akaza kuyivamo kuwa 12 Kamena 2017 agana muri AS Kaloum.

Ivan Minaert avuga ko nareba umukino wa Rayon Sports na Gicumbi FC araba yabaye umutoza

Ivan Minaert avuga ko nareba umukino wa Rayon Sports na Gicumbi FC araba yabaye umutoza

*Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mugabo yavuye muri AS Kaloum agana muri Black Leopards muri Afurika y’Epfo aza kuyivamo muri Gashyantare 2018. Kuri ubu ari mu Rwanda biteganyijwe ko agomba gutangira gutoza Rayon Sports nyuma y’umukino bafitanye na Gicumbi FC i Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ameze nka maraya ntahantu amara kabiri





Inyarwanda BACKGROUND