Mu mukino w’amateka wahuje abagabo babiri bibikomerezwa mu iteramakofi ry’abaremereye (heavyweight) wari utegerejwe mu mujyi wa London mu Bwongereza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2017, wasize umwirabura w’umwongereza Anthony Joshua ariwe ubashije kwegukana intsinzi akubise Wladimir Klitschko w’umunya-Ukraine.
Ni umukino utari woroshye habe na gato dore ko byarinze bigera ku gace ka 11(round) bitarasobanuka. Aba bateramakofi bombi batakanaga cyane ariko Wladimir Klitschko yagaragazaga ubunararibonye kurusha Anthony Joshua n’ubwo nawe yanyuzagamo akagaragaza ko yiteguye guhangana nk’umusore urimo kuzamuka neza.
Wladimir Klitschko niwe wabaye uwa mbere mu kugera i Wembley ahabereye uyu mukino
Aha yari amaze kwinjira muri ring
Asoma ibirwanisho bye
Anthony Joshua ubwo yatungukaga nawe imbere y'abafana
Uyu mukino wari witabiriwe n'isinzi ry'abafana, aha bageragezaga gufata amashusho n'amafoto bifashishije telefone zabo
Louisa Johnson wegukanye X-Factor niwe waririmbye 'God Save The Queen', indirimbo y'igihugu y'u Bwongereza, mbere y'uko umukino utangira
Uduce dutatu twa mbere Anthony Joshua wakiniraga imbere y’imbaga y’abafana be yitwara neza, agace ka kane Wladimir Klitschko yatangiye kwibona mu mukino anakitwaramo neza mbere y’uko Joshua agaruka yariye karungu mu gace ka gatanu akanakubita ingumi ikomeye uyu munya Ukraine agahita akomereka hejuru gato y’ijisho rye ry’ibumoso, ariko kandi ibi bikaba byamuteye imbaraga mu duce twakurikiyeho.
Ingumi zavuzaga ubuhuha ku mpande zombi
Agace ka gatanu Joshua ntabwo yoroheye Wladimir
Aha yaratangiye kwizera intsinzi gusa hari hakiri kare kuri we
Wladimir yagarutse afite igipfuko hejuru y'ijisho
Ibintu byaje guhindura isura ndetse birushaho kuba bibi kuri Anthony Joshua mu gihe bari bageze ku gace ka 6, aho uyu munya-Ukraine yateye ingumi ikomeye Joshua ahita yikubita hasi(bwari ubwa mbere mu mateka ye) bigaragara ko acitse intege, ndetse kuri bamwe babonaga ko uyu musore ukiri muto yaba agiye gutsindwa hakiri kare, ariko yakomeje guhanyanyaza kugeza ubwo kuva ku gace ka 10 yongeye kugaragaza imbaraga ndetse atangira kwigaranzura Wladimir, bigeze mu gace ka 11 niho yateye urukurikirane rw’amakofi Wladimidir yikubita hasi inshuro ya mbere arabyuka, maze nyuma y’amasegonda make yongera kwisanga ibipfunsi by’uyu mwana bimubaranguye hasi ari nabwo umusifuzi yahise afata icyemezo cyo kurangiza umukino ku ntsinzi ya Anthony Joshua.
Aha ni mu gace ka 6 igihe Wladimir yakubitaga igipfunsi Anthony Joshua akikubita hasi ari nabwo bwa mbere byari bimubayeho
Joshua muri aka kanya ntiyumvaga neza ibimubayeho
Yahagurukanye intege nke yanga gutsindwa K.O agaruka mu kibuga
Uduce tubiri twakurikiyeho twihariwe bikomeye na Wladimir Klitschko ndetse icyizere cyari gitangiye kuyoyoka ku bafana ba Anthony Joshua
Joshua yatangiranye imbaraga agace ka 11 yinjira yataka bikomeye uyu munya-Ukraine wari umaze kunanirwa mu gihe haburaga aka gace na ka 12 ngo habarwe amanota
Wladimir Klitschko wari usanzwe ari umukinnyi wa mbere mu baremerye ku isi yakubiswe urukurikirane rw'ingumi agwa K.O
Nyuma yo kubona ko atagifite imbaraga zo kwirwanaho umusifuzi yafashe icyemezo cyo kubuza Joshua gukomeza kumuhondagura ibipfunsi
Rwari urugamba mu by’ukuri rw’abantu bafite ibigwi bikomeye muri uyu mukino ariko kandi hakaba harimo ikinyuranyo gikomeye hagati yabo bishingiye ahanini no ku myaka barutana. Mbere y’uyu mukino wabahuje, Wladimir Klitschko w’imyaka 41 yari amaze gukina imikino 68, abasha gutsindamo 64, harimo 54 ya ‘kawo’, naho Anthony Joshua w’imyaka 27 we yari amaze gukina imikino 18 ndetse yose yarayitsinze mu buryo bwa ‘K.O’( soma ‘kawo’, bikomoka ku ijambo ry’icyongereza knockout, akaba ari imvugo ikoreshwa muri iyi mikino njyarugamba mu kugaragaza ko umukinnyi yakubiswe agahita atakaza imbaraga zo gukomeza umukino).
Anthony Joshua agaragazwa nk'uwegukanye intsinzi
Byari ibyishimo bikomeye kuri we n'ikipe imufasha nyuma yo gutsinda uyu mukino ufatwa nk'uwa mbere ukomeye ahuye nawo kuva yatangira gukina ku rwego rwo hejuru nk'uwabigize umwuga
Nyuma y'iyi ntsinzi uyu musore wari usanzwe ariwe wa mbere mu baremereye mu mikino Olempike, yahise ahabwa imidari itatu harimo IBF, WBA na IBO
Nyuma y’uyu mukino wabahuje, Anthony yatangaje ko anejejwe bikomeye n’iyi ntsinzi, ahamya ko wari umukino utoroshye kandi azahora yubaha uyu munya-Ukraine bari bahanganye. Yanavuze ko kandi kuri we asanzwe ari ikitegererezo cye(role model). Abajijwe icyo abona yamurushije, yavuze ko yahatanye kugeza ku munota wa nyuma akaba atigeze ava mu mukino kandi yizeraga imbaraga n’ubushobozi yifitemo.
Wladimir wiyemereye ko umukinnyi mwiza yatsinze, yafashe ukuboko kwa Joshua arakuzamura
Nyuma y'umukino aba bakinnyi bagaragaje kubahana
K'umukandara wa IBF(International Boxing Federation) yari asanganywe, Joshua yiyongereyeho IBO(International Boxing Organization) na WBA(World Boxing Association)
Arnold Schwarzenegger, icyamamare muri cinema i Hollywood ni umwe mu bastar bari baje kwihera amaso
AMAFOTO:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO