RFL
Kigali

Isonga FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2017 21:48
0


Isonga Football Club ifashwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yazamutse muri shampiyona icyiciro cya mbere nyuma yo kurangiza itsinze AS Muhanga igiteranyo cy’igitego kimwe (1-0).



Ibi byaje gushoboka ubwo mu mukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu warangiye amakipe yombi aguye miswi akanganya 0-0 mu gihe umukino ubanza Isonga FC yari yatsinze igitego 1-0 i Kigali. Ikipe ya Rwamagana City yongeye gutsinda urugamba rwo gukina icyiciro cya mbere ibivanye mu kuba yatsinze Miroplast FC ibitego 3-2 mu giteranyo cy’imikino ibiri bakinnye.

Penaliti ya Munyankidi Patrick bita Zidane ni yo yarokoye Rwamagana City kuko nicyo gitego rukumbi cyabonetse mu mukino waberaga kwa Mironko. Ibi bivuze ko mu gihe nta zindi mpinduka zaba mu makipe azakina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018, ikipe ya Rwamagana City na Isonga FC zazamuka zigasimbura Kiyovu Sport na Pepinieres FC amakipe yombi yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Dore uko imikino yagenze:

-Miroplast FC 0-1 Rwamagana City (Agg: Rwamagana City 3-2 Miroplast FC)

-AS Muhanga 0-0 Isonga FC (Agg: Isonga FC 1-0 AS Muhanga)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND