RFL
Kigali

Irushanwa rya Airtel Rising Stars rigiye gukomereza mu ntara y'u Burengerazuba

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:3/07/2015 16:40
0


Nk’ uko byagiye bigenda n’ ahandi,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015, irushanwa rya Airtel Rising Stars rirakomereza mu ntara y’ Uburengerazuba aho amakipe atandukanye y’ abana mu bahungu n’ abakobwa atangira gukinira igikombe cya Airtel Rising Stars muri ntara.



Nyuma y’ ibindi bice bitandukanye by’ igihugu, ubu intara y’ u Burengerazuba nayo yari itahiwe ngo iri rushanwa rya Airtel Rising Stars rigamije gufasha abana batarengeje imyaka 15 mu bahungu n’ aabakobwa, ngo batangire guhatanira igikombe cyo ku rwego rw’ intara ndetse n’ itike yo kuzakina imikino ya nyuma ku rwego rw’ igihugu.

rusizi

Amakipe azitwara neza azahabwa ibihembo bitandukanye nk' uko byagiye bigenda n' ahandi

Biteganijwe ko amakipe atandukanye azakina iyi mikino kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015, izakinirwa ku bibuga bitandukanye hanyuma amakipe azaba yitwaye neza akazahura ku mukino wa nyuma ku rwego rw’ intara y’ u Burengerazuba. Iyi  mikino ya nyuma ku bahungu n’ abakobwa ikaba izatangira ku isaha ya saa tatu za mugitondo nayo ikabera i Rubavu.

 DORE IBIBUGA AMAKIPE ATANDUKANYE AZAGENDA AKINIRAHO

 MU BAHUNGU:

Ikibuga cya Nengo (Tam Tam): Juatoto, volacano, Tiger Academy na Kivu

Ikibuga cya Nyundo A: Omega, Etincelles, Ndegera na Bigogwe

Ikibuga cya Nyundo B: Volcano, Inyange, Musanze na Gakenke

Ikibuga cya Kibirizi: Freedom, Inyange, Volcano na Musanze;

MU BAKOBWA:

Abakobwa bazakinira ku kibuga kimwe ari cyo cya Mbugangari hakazakinira amakipe atandukanye nka  Nyakiriba, White Stars, Rulindo na Rubavu

jimmy mulisa

Abakinnyi bazabona amahirwe yo kuganirizwa na Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi, agakinira APR FC ndetse n' amakipe yo ku mugabane w' u Burayi

Ikipe izegukana igikombe cya Airtel Rising Stars  mu ntara y’ u Burengerazuba haba mu bakobwa n’ abahungu, izahabwa igikombe ndetse n’ ibindi bihembo bitandukanye hanyuma inabone itike yo kuzakina imikino ya nyuma ku rwego rw’ igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND