RFL
Kigali

Inama y’inteko rusange ya Gasogi United yasize yemeje ko bazakoresha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2018 14:02
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018, Abanyamuryango b'ikipe ya Gasogi United ,bakoze inama y'inteko rusange ya mbere nyuma yuko iyi kipe yemewe nk’umunyamuryango mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Iyi nama yabereye mu ijuru rya Gasogi riherereye ku musozi wa Gasogi, yitabirwa n’abanyamuryango barenga 50 bafite aho bahurira n’iyi kipe yaje mu mupira w’amaguru w’u Rwanda igahita ygarurira imitima y’abawusanzwemo.

Ku murongo w'ibyigwa harimo no gutangaza ingengo y'imari ikipe izakoresha mu mwaka w'imikino 2018-2019 aho bazakoresha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda (40.000.000 FRW), amafaranga ashobora kwiyongera nyuma y'indi nama izaba muri Mutarama 2019 havugururwa ingengo y’imali.

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Abanyamuryango ba Gasogi United

Abanyamuryango ba Gasogi United

Ikindi cyari ku murongo w'ibyigwa ni ugutora komite y'ikipe,aho Inama y'inteko rusange yatoye ijana ku ijana Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC mu mwanya wa perezida w’ikipe. Visi perezida wambere ushinzwe ubukungu yabaye Rukundo,naho visi perezida wa kabiri ushinzwe amategeko aba Me Bernald. Hatowe kandi abashizwe Kawamamaza Gasogi United ,barimo Muramira F. Regis usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri City Radio 88.3 FM.

Ikindi cyabaye muri iyi nama ni ukwereka abanyamuryango imyambaro mishya ikipe izakinana umwaka utaha w'imikinoy’icyiciro cya kabiri igizwe n'umwe wiganjemo ibara rya “Orange” izajya yambara yakiriye n’indi ibiri izajya yambara mu gihe yasohotse yagiye gusura andi makipe.

Umuyobozi wa Gasogi United FC, Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abitabiriye inama ko bifuza ko ikipe umwaka utaha yaba yazamutse ikazakina icyiciro cya mbere. KNC kandi avuga ko muri Mutarama 2019 bazavugurura ingengo y’imali ikaba nini kandi ko abyizeye kuko abanyamuryango bose ari inyangamugayo.

“Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije kuko hari abanyamuryango n’abafatanyabikorwa benshi. Abanyamuryango bagejeweho uko ikipe izaba yubakitse (Structure). Tugiye gukora Gasogi nziza kuko tugiye no kuvugurura ingengo y’imali tukayigira nini ikarenza iyo twari dufite byanashoboka ikikuba gatatu”. KNC

Nkurunziza Kakooza Charles (hagati) perezida wa Gasogi United

Nkurunziza Kakooza Charles (hagati) perezida wa Gasogi United 

KNC akomeza avuga ko ingengo y’imali ya Gasogi United itazabura kuko ngo abanyamuryango bafite ubushake n’ubushobozi kandi ko nabo ubwabo babifitemo umuhate wo kubikora.

“Ntecyereza ko kugeza ubu abanyamuryango ba Gasogi ni abanyamuryango b’inyanga mugayo kuko nabo ubwabobavuze bati amafaranga agomba kwiyongera kandi bose ni abantu bafite ibitecyerezo, ni abantu b’abagabobakunze ikipe banakunze ahantu baba. Ahubwo ayo mafaranga ashobora kurenga akaba menshi kurushaho”. KNC

Zimwe mu ntego bihaye muri iyi nama nuko mu myaka itatu iyi kipe ikazaba itanga byibura 40% by'abakinnyi mu ikipe y'igihugu,mu gihe bifuza ko mu myaka 5 iyi kipe yazaba yaratanze abakinnyi nibura 3 mu mashampiyona akomeye ku isi.

Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph

Imyenda Gasogi United bazakoresha

Imyenda Gasogi United bazakoresha 

Mu karuhuko anbakinnyi ba Unity SC bumva inama za Gatera Moussa umutoza wabo mukuru

Gasogi United ubu ni umunyamuryango wa FERWAFA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND