RFL
Kigali

Imvune ya Neza Anderson wa Police Fc isigaje igihe kingana gute?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2017 12:05
0


Neza Anderson umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi kuwa 19 Ugushyingo 2016 ubwo bakinaga na Mukura Victory Sport akaza guhabwa amezi icyenda avurwa, kuri ubu asigaje amezi atatu(3) kugira ngo abatoza batangire kumwitabaza.



Kuwa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017 ubwo Police FC yatangiraga imyitozo, Neza Anderson yagaragaye mu myitozo yo kwiruka kimwe n’abandi ariko batangiye gukina ajya ku ruhande akomeza imyitozo yo kwiruka wenyine muri gahunda yo gukomeza amaguru no kugarura imitsi mu myanya yayo nyuma yo kuba yarabazwe kuwa 27 Mutarama 2017.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, uyu musore yavuze ko ku gihe abaganga bari bamuhaye hasigaye amezi atatu kugira ngo yizere kugaruka mu kibuga. “Ku mezi abaganga bari bampaye ubu nsigaje atatu kugira ngo mbe naba nemerewe kugaragara mu kibuga. Buriya bibaye amahire nazatangira gukina shampiyona yaratangiye”. Neza Anderson.

Uretse Neza Anderson kuri ubu uri mu bihe byo kuba yarwana n’ikira ry’imvune ye, myugariro Habimana Hussein ni undi mukinnyi wa Police FC ufite ikibazo cy’imvune mu itako nawe ufite iminsi hanze y’ikibuga.

Police FC ikomeje imyitozo yitegura amarushanwa ari imbere arimo na shampiyona ndetse n’imikino izahuza amakipe y’abapolisi yo mu karere ka Afuirika y’iburasirazuba, imikino izabera muri Uganda kuva kuwa 27 Kanama 2017.

Neza Anderson (inyuma) yatangiye imyitozo yo kwiruka afatanyije n'abandi

Neza Anderson (inyuma) yatangiye imyitozo yo kwiruka afatanyije n'abandi

Iyo batangiye gukina ahita avamo agakomeza imyitozo yo kwiruka

Iyo batangiye gukina ahita avamo agakomeza imyitozo yo kwiruka

Neza Anderson  mu myitozo yoroheje

Neza Anderson  mu myitozo yoroheje 

Neza Anderson aracyafite ibindi byumweru bibiri adakina

Neza Anderson afite ikibazo mu ivi ry'iburyo

Mukura na Police FC

Neza Anderson (uryamye hasi) yavunikiye mu mukino wahuje Police FC na Mukura Victory Sport

Neza Anderson

Neza yatashye acumbagira ubwo umukino wari urangiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND