RFL
Kigali

Imanishimwe Emmanuel yiyongereye mu Mavubi asimbura Bizimana Djihad

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2017 12:43
0


Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ibumoso mu ikipe ya APR FC yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Ethiopia asimbura Bizimana Djihad ufite amakarita abiri y’umuhondo.



Mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Ethiopia ibitego 3-2 kuri uyu wa Gatandatu,Bizimana Djihad yahawe ikarita y’umuhondo. Iyi karita yahise yibutsa CAF ko uyu musore yigeze kubona ikarita mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Uganda bityo ko nayo igomba kubarwa bityo agahita asiba umukino u Rwanda ruzakiramo Ethiopia kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 kuri sitade ya Kigali.

Antoine Hey watangarije urubuga rwa FERWAFA ko yahamagaye Imanishimwe Emmanuel mu mwiherero, yanavuze ko nta kibazo afite hagati mu kibuga kuko abakinnyi nka Nshimiyimana Imran na Niyonzima Ally bahari kandi bakora ibyo abasaba umunota ku wundi.

Imanishimwe Emmanuel ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ahitwa kuri gatatu (Left-Back) aje ahasanga Eric Rutanga Alba na Ndayishimiye Celestin Evra. Aba bagomba gukora cyane kugira ngo umutoza azabonemo babiri azakoresha akina na Ethiopia.

Abakinnyi bagomba kuba bakomeza imyitozo nyuma yo kuba bari basigaye barimo; Maxime Sekamana (APR FC), Rugwiro Herve (APR FC), Nizeyimana Mirafa (Police FC), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu), Amran Nshimiyimana (APR FC) and Kimenyi Yves (APR FC). Amakuru ahari avuga ko uyu munsi hakora abakinnyi batakinnye muri Ethiopia kuko abakinnye bahawe umwanya wo kuguma i Nyamata bakaruhuka.

Bizimana Djihad niwe wateraga imipira yotse y'imiterekano

Bizimana Djihad wateraga imipira iteretse cyane mu mikino ya Sudan, Tanzania na Uganda ubu ntahari

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe araguma i Kigali

Nshimiyimana Imran wa APR FC igisubizo cya mbere kuri Antoine Hey hagati mu kibuga

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 18 azitabaza muri Ethiopia-AMAFOTO

Ally Niyonzima (Wambaye umutuku) nawe ashobora kuzifashishwa muri 11






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND