RFL
Kigali

Ikipe y’u Rwanda (U20) yatumiwe mu marushanwa abiri Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2016 21:07
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yamaze kwakira ubutumire bw’amarushanwa abiri azakinirwa muri Afurika harimo n’irushanwa rihuza ibihugu byo mu mpuzamashyirahamwe ya Afurika y’Amajyepfo (COSAFA) irimo ibihugu nka Afurika y’Epfo na Angola.



Uretse kuba u Rwanda ruzakina imikino y’ingimbi ya COSAFA iteganyijwe kuva tariki 7-16 Ukuboza 2016 i Rutenburg muri Afurika y’Epfo, u Rwanda ruzaba rukubutse mu mikino izamara iminsi ine muri Maroc aho iki gihugu cyateguye irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu bikorana neza n’ishyirahamwe ryabo mu mupira w’amaguru hakoreshejwe abakinnyi batarengeje imyaka 20.Irushanwa rizakinwa kuva tariki 9-13 Ugushyingo 2016.

Amavubi

Ikipe y'abakinnyi batarengeje imyaka 20 izaba ihagararira u Rwanda mu mikino itandukanye

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ku bufatanye na Minisiteri yabo ifite umupira w’amaguru mu nshingano, bavuga ko bizabafasha muri gahunda yo kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato.

Nyuma yaho iri rushanwa rizaba rirangiye, u Rwanda ruzerekeza muri Afurika y’Epfo mu mikino ya COSAFA izahuza ibihugu 14 birimo n’u Rwanda rwatumiwe nyuma yaho igihugu cya Madagascar cyamaze gutangaza ko batazabona ubushobozi bwo kwitabira iyi mikino.

Mu busanzwe ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yatozwaga na Kayiranga Jean Baptiste afatanyije na Mashami Vincent ariko siko bizagenda muri aya marushanwa kuko Jimmy Mulisa usanzwe aba mu ikipe nkuru ariwe wamaze kuramutswa iyi kipe ndetse ko mu minsi itarambiranye ari buhamagare abakinnyi azifashisha.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND