RFL
Kigali

Igitego cya Muhadjili gikomeje gusindagiza u Rwanda ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/10/2016 17:08
0


Ku rutonde ngarukakwezi rushyirwa ahagaragara n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwagaragaje ko umwanya wa 107 u Rwanda rwari rufite mu kwezi gushize utigeze uhinduka ku rwego rw’isi.



Kuri ubu u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 107 ku rwego rw’isi mu gihe muri Afurika rufite umwanya wa 26. Mu gihe Argentine iyoboye urutonde rw’isi, Cote d’Ivoire ikayobora urutonde rwa Afurika n’umwanya wa 31 ku rwego rw’isi.

Ghana iri ku mwanya wa 45 ku isi na 5 muri Afurika, Algeria iri ku mwanya wa 35 ku isi na 3 muri Afurika.Igihugu cya Uganda kizitabira igikombe cya Afurika 2017 iri ku mwanya wa 72 ku isi na 19 muri Afurika.

Igihugu cya Kenya kri ku mwanya wa 85 ku isi na 21 muri Afurika.Libya iri ku mwanya wa 76 ku isi na 20 muri Afurika.Mozambique iheruka mu Rwanda iri ku mwanya wa 95 ku isi na 23 muri Afurika. Igihugu cya Tanzania gihagaze ku mwanya wa 144 ku isi na 36 muri Afurika, Ethiopia iri ku mwanya wa 126 na 31 muri Afurika.U Burundi buhagaze ku mwanya wa 138 na 35 muri Afurika.

Ku rwego rw’isi, igihugu cy’u Budage cyazamutse kuko kiri ku mwanya wa kabiri, Brazil iri ku mwanya wa 3, u Bufaransa buheruka ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi bari ku mwanya wa karindwi (7) mu gihe Portugal yagitwaye iri ku mwanya wa munani (8).

Igihugu cya Esipanye kiri ku mwanya wa 10, U Bwongereza ku mwanya 12, u Buholandi ku mwanya wa 20 naho Sweden iri ku mwanya wa 39 ari nako u Burusiya buzakira igikombe cy’isi 2018 kiri ku mwanya wa 53.

Amakipe 10 ya mbere ku isi:

1.Argentine

2.Germany

3.Brazil

4.Belgium

5. Colombia

6.Chile

7.France

8.Portugal

9.Uruguay

10.Spain

Amakipe 10 ya mbere muri Afurika:

1.Ivory Coast

2.Senegal

3.Algeria

4.Tunisia

5.Ghana

6.Egypt

7.DR Congo

8.CongoBrazza

9.Mali

10.Cameroon

Uko amakipe ahagaze mu karere ka CECAFA

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Ethipa

5.Burundi

6.Tanzania

7.Sudan

8.South Sudan

9.Djibouti

10.Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND