RFL
Kigali

Igitego abasifuzi batumvikanyeho cyatumye Police FC igwa miswi na Gicumbi FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/03/2017 23:19
0


Iminota 90’ y’umukino yarangiye byemejwe ko ikipe ya Police FC iguye miswi na Gicumbi FC zikanganya 0-0 mu mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona waberaga i Gicumbi ukarangiza n’imvururu zaturutse ku gitego cya Police FC umusifuzi wo hagati atumvikanyeho n’uwo ku ruhande.



Ubwo byari bigeze ku munota wa 89’’, ikipe ya Police FC yabonye coup franc yatewe na Mpozembizi Mohammed, umupira ugana mu rucundura ariko Niyibigira Patrick wari umufuzi wo hagati avuga ko atari igitego mu gihe mugenzi we wo ku ruhande (Lines-man) yari yemeje ko ari igitego.

Aba bagabo bombi babanje kwegerana baganira ku gikorwa cyari kimaze kuba ariko birangira nta mwanzuro ku nyungu za Police FC ubayeho.

Kimwe mu byo Niyibigira Patrick yasobanuriye abakinnyi ubwo bamubazaga impamvu abangiye igitego yavuze ko ubwo bari bagiye guhana ikosa, Biramahire Abbedy rutahizamu wa Police FC yahagaze inyuma y’urukuta agakingiriza Musoni Theophile umunyezamu wa Gicumbi FC, bityo ko batsinze igitego umunyezamu atabona neza ibiri kubera imbere ye.

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko yakiriye uko umukino wagenze ndetse ko nta kindi yakongeraho kuko n’abasifuzi ubwabo batabashije kumvikana. “Njyewe uko nabibonye navuga yuko….Communication (Ubwumvikane) y’abasifuzi bombi, uwo hagati n’uwo ku ruhande ni bo bananiwe kumvikana. Uwo ku ruhande yemeje igitego, uwo hagati aragihakana …ubwo rero sinzi impamvu batacyemeye”. Seninga Innocent Umutoza mukuru waPolice FC.

Ni umukino Okoko Godefroid wa Gicumbi FC yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 ugereranyije n’abo yabanjemo akina na APR FC kuko Rachid Mutebi yabanjirijwe na Hakorimana Hamad. Ku rundi ruhande, Seninga atigeze ahindura ikipe yakoresheje atsinda Amagaju FC ibitego 2-0.

abasif

Abasifuzi basifuye umukino

Mu bijyanye no gusimbuza, Okoko Godefroid  yakuyemo Mudeyi Suleiman yinjiza Mugisha Patrick , Ndayambaje Seleman asimburwa na Patrick Ntijyinama Patrick mu gihe Dushimimana Irene yasimbuwe na Harerimana Obed.

Seninga Innocent yakuyemo Muzerwa Amin asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique mu gihe Biramahire Abdedy yasimbuye Mico Justin. Muri uyu mukino kandi Gicumbi FC yateye koruneri eshatu (3) mu gihe Police FC yateye enye (4). Gicumbi FC yabonye coup franc eshatu (3) naho Police FC yateye coup franc eshanu (5).

Muri uyu mukino habonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Ndayishimiye Antoine Dominique ukina ku mpande muri Police FC. Wari umukino amakipe yombi yakinaga asatirana nk’uko umubare wa coup franc na Koruneri ajya kunganya impuzandengo. Gusa ikipe ya Police FC yabuze uburyo bubiri bwiza bwari kubyara ibitego. Ubwa mbere bwabonwe na Eric Ndendahimana yateye umupira n’umutwe ugaca hafi gato y’izamu naho Usengimana Danny yasigaranye n’umuzamu agatera umupira hanze y’izamu.

Uburyo Gicumbi yabonye bwagendaga bukurwamo na Nzarora Marcel bateraga imipira yo mu kirere itajya imugora. Mu yindi mikino, Amagaju FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0, AS Kigali iserukana umucyo i Nyamata nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu gihe Mukura Victory Sport yanganyije na SC Kiyovu igitego 1-1.

Dore uko umunsi wa 19 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017

*APR FC 1-1 FC Musanze 

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017

*SC Kiyovu 1-1Mukura Victory Sport  

*Amagaju FC 1-0 Espoir FC  

*Gicumbi FC 0-0 Police FC  

*Bugesera FC 0-1 AS Kigali  

Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Sunrise FC vs Pepinieres FC (Nyagatare, 15h30’)

*Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Abakinnyi babanjemo:

Police FC:  Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Uwihoreye Jean Paul, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Imurora Japhet, Amin Muzerwa, Usengimana Danny na Mico.

Gicumbi FC: Musoni Theophile (GK),Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Rutayisire Egide, Uwingabire Olivier ©, Nduwayo Valerie, Dushimimana Irene, Hakorimana Hamad, Hakorimana Hamad, Uzayisenga Maurice na Mudeyi Suleiman.

11 ba Police FC

Ubwo Police FC yari ihawe coup franc ku ikosa Rutayisire Egide yakoreye  Danny Usengimana

Biramahire

Aha Biramahire Abeddy yari ahagaze hagati y'umunyezamu n'urukuta mbere yuko haterwa coup franc

11 ba Police FC

Ubwo umusifuzi yari amaze kwanga igitego, abakinnyi ba Police FC birutse bajya kumubaza ikosa ryabaye

umusig

Niyibigira Patrick yirutse ajya kureba mugenzi we wo ku ruhande ngo amubwire uko yabibonye.......................

abasifuzi

 ................aramusobanuriraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa..........................

glililiygygkygyguykuf

.......aramuhakanira...

Table

Urutonde rw'agateganyo

Police FC 18

Umukino wari ugoye ku mpande zombi

jtbrtyu3guy4yurg43yjr4r5

hsjtaigdwokjgfsln

Abafana ba Gicumbi FC bishimira inota rimwe

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND