RFL
Kigali

ICELAND: Nyuma y'amezi 9 Iceland itsinze abongereza muri 'Euro2016', abagore batewe inda mu ijoro ry'iriya ntsinzi batangiye kwibaruka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/03/2017 11:12
1


Ku bakunzi ba ruhago bakurikiye imikino y’igikombe cy’ibihugu by’i Burayi giheruka kubera mu Bufaransa mu 2016, bibuka ijoro ritangaje ryo ku wa 27 Kamena 2016 ubwo ikipe y’ikirwa cya Iceland itarahabwaga n’amahirwe yo kurenga amajonjora yasezereraga Ubwongereza muri 1/8 cy’irangiza.



N’ubwo iri joro ryabaye inca mugongo ku bongereza n’abafana b’ikipe y’igihugu y’abongereza, ku rundi ruhande byari ibyishimo ndengakamere n’amateka adasanzwe ku baturage bo muri Iceland yaba abari bari muri stade baje gushyigikira abakinnyi babo ndetse n’abari mu kibuga. Nyuma y’amezi 9 rero uyu mukino ubaye, kuri ubu ngo muri Iceland batangiye kubona imbuto z’ibyishimo by’iryo joro aharimo havuka abana benshi kuva muri weekend ishize.

Iceland's stunning Euro 2016 win over England has literally created a new generation of vikings

The revelry in Reykjavik clearly carried on late into the night after Iceland's shock 2-1 win

Ibyishimo bagize muri iri joro ni amateka akomeye yaranze igikombe cy'u Burayi 2016

Nkuko ibitaro bitandukanye byagiye bibitangaza ngo kuva muri weekend ishize ibitaro byagiye byakira ababyeyi benshi bibaruka ndetse urugero nko mu bitarao bya Icelandic hospital ngo ni ubwa mbere basohoye abana benshi bavukiye mu gihe kimwe.

Ahandi ni mu bitaro bya Landspitali University Hospital mu murwa mukuru w’iki gihugu aho naho mu byumba by’ababyeyi babyara bari bafite akazi katoroshye ku kwita ku mubare munini mu buryo budasanzwe ndetse umwe mu badogiteri bo muri ibi bitaro witwa Asgeir Petur Porvaldsson yagerageje guhuza ibi n'iyi ntsinzi y'amateka igihugu cyabo cyagize mu gikombe cy'i Burayi.

Iceland's Birkir Bjarnason celebrates after Iceland dumped England out of Euro 2016

Iyi nstinzi yashenguye abongereza

England v Iceland - Round of 16 - UEFA Euro 2016Vikings ikipe y'igihugu ya Iceland n'imifanire y'abafana bayo ni kimwe mu bindi bihe by'ingenzi byaranze igikombe cy'i Burayi giheruka

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntareyakanwa7 years ago
    Icyo gihe muri iryo joro. Ndumva umurizo waravuzaga ubuhuha pe! Genda murizo uragakora ukaba umwe PE!





Inyarwanda BACKGROUND