Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba yaravukiye mu mujyi wa Funchal tariki 5/2/1985. Kuri ubu akinira ikipe ya Real Madrid ndetse akanakinira ikipe y’igihugu cye cya Portugal anabereye Kapiteni.
Cristiano Ronaldo yarerewe mu gace kitwa Santo Antonio mu kirwa cya Madère cyo muri icyo gihugu cya Portugal, atangira umupira w’amaguru mu gakipe kitwa Andorinha aho yamaze imyaka 2 mbere yo kwerekeza muri C.D National aho yavuye yerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Sporting Clube de Portugal, icyo gihe akaba yari afite imyaka 11 gusa ubwo yakinaga muri iyo kipe, aho yamaze imyaka itandatu mbere y’uko atangira gusinya amasezerano ye ya mbere muri 2002.
Uyu uri imbere ni Cristiano akiri umwana
Yakuze akunda cyane umupira w'amaguru
Mu mpera z’umwaka wa 2003 yerekeje mu ikipe ya Manchester United aguzwe miliyoni 15 z’amayero, akigeramo ahita afasha ikipe ye kwegukana igikombe cya FA ndetse ahita ahamagarwa mu ikipe ye y’igihugu cya Portugal mu mikino y’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’uburayi (Euro 2004).
Hamwe n’ikipe ye ya Manchester United yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions Ligue) cya 2007-2008, irushanwa ryarangiye yigaragaje ku rwego rutangaje cyane ndetse ahita anegukana umupira wa zahabu (Ballon d’Or 2008) nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri muri 2007, na nyuma akaza kongera kwegukana uwo mwanya wa kabiri muri 2009, 2011 na 2012 aho yabaga akurikiye Lionel Messi.
Cristiano yagiriye ibihe byiza cyane muri Manchester United
Yegukanye kandi urukweto rwa zahabu muri 2008 na 2011 nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’u Bwongereza, kandi muri 2008 yabaye umukinnyi wa mbere wabashije hamwe n’ikipe ye kwegukana ibikombe byinshi byo mu gihugu cy’ u Bwongereza ari nabyo byamugize umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.
Yagiye atwara ibihembo byinshi bitandukanye
Mu mwaka wa 2009, yabaye umukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi mu mateka ubwo yerekezaga mu ikipe ya Real Madrid atanzweho akayabo ka 94.000.000 z’ama Euros. Kugeza ubu (2014) Cristiano Ronaldo yinjiza akayabo k’amayero arenga miliyari (1000.000.000 Euros) ku mwaka.
Cristiano Ronaldo kuri ubu afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi ku isi, akanaba umukinnyi w’igitangaza mu mateka ya ruhago kuva isi yaremwa kuko afite uduhigo tutari ducye yagiye abasha guca, nko kuba ari we mukinnyi mu mateka wabashije gutsindira ibitego byinshi ikipe akinira ya Real Madrid muri Season imwe (Shampiona), kuba ariwe watsinze ibitego byinshi ubaze ku munota muri shampiyona ya Esiganye (Spain- La Liga), akanaba umukinnyi ku mugabaye w’u Burayi wabashije bwa mbere gutsinda ibitego 40 muri season imwe (umwaka wa shampiona), ibyo akaba yarabikoze inshuro ebyiri zikurikirana.
Amakipe yakinnyemo yose yabashaga kugenda aca uduhigo
Ronaldo kandi kugeza ubu niwe mukinnyi wihuta kurusha abandi bakinnyi bose bakiniye Real Madrid mu mateka yayo, akaba ariwe wabashije bwa mbere kuyitsindira ibitego 100, akanaba umukinnyi wabashije gutsinda byibuze igitego kimwe buri kipe yose yo muri Esipanye mu mwaka umwe gusa wa shampiyona. Muri Mutarama 2013 akaba yarabashije gutsindira ikipe ye ya Real Madrid igitego cya 300.
Ubuhanga bwe, ubunanaribonye imbere y’izamu ndetse n’umuvuduko utangaje mu kibuga nibyo byamugize igihangange mu mupira w’amaguru, aho amaze gutwara ibikombe bitagira ingano. Ku ikubitiro muri 2008 yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi ariwo mupira wa zahabu (Ballon d'or) nyuma yo kuba umukinnyi wa kabiri ku isi muri 2007, yongera muri 2009, 2011 na 2012, hanyuma mu mwaka ushize wa 2013 yongera kwegukana iki gihembo ahigitse Lionel Messi, akaba kandi yarakomeje no kugira uduhigo twinshi dutandukanye nko kuba ari we wabashije gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa ya Champions League kuva yatangira kubaho, kugeza ubu abatari bake mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamufata nk’umukinnyi wa mbere ku isi mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse ntanavugweho rumwe na benshi bamugereranya n’umukinnyi Lionel Messi; aba bombi kubagereranya bikaba biteza impaka ndende ku isi hose haba mu bitangazamakuru no mu bandi bakurikiranira hafi ibijyanye n’umupira w’amaguru.
Cristiano Ronaldo ni igihangange mu mupira w'amaguru ku isi
Uwavuga uduhigo uyu mugabo yibitseho haba mu makipe yanyuzemo yose ndetse no mu ikipe ye y’igihugu cya Portugal bwakwira bugacya, ndetse ari nacyo benshi bashingiraho ko arusha Messi kuko we abasha kuba nyambere mu gutsinda kw’amakipe yose yagiye anyuramo ariko akanarusha umwihariko Messi wo kuba igikomerezwa mu ikipe ye y’igihugu, muri uyu mwaka Messi akaba aribwo bwa mbere yagaragaje gufasha cyane ikipe ye ya Argentine mu gihe Cristiano we mu myaka yose yagiye agaragara nka kizigenza w’iyi kipe.
Cristiano Ronaldo yafashije byinshi ikipe ye y’igihugu haba mu bikombe by’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi nk’aho yabashije gutsinda u Bugereki muri 2004 akabasha kuyigeza ku mukino wa nyuma, akabasha kandi kuyigeza muri kimwe cya kabiri muri 2008 anayiyoboye nka Kapiteni no muri 2012 aho yarangije ari we mukinnyi utsinze ibitego byinshi mu irushanwa. Muri 2010 yabashije kandi kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi, akaba yaragiye anatsinda ibitego byinshi byamugize kizigenza mu gihugu cye cya Portugal. Kugeza n’ubu Cristiano Ronaldo aracyakora byinshi bikomeye mu ikipe ya Real Madrid, n’uyu mwaka wa 2014 ari ku rutonde rw’abahatanira Ballon D’or kandi arahabwa amahirwe yo kuba ashobora kongera akayisubiza.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO