RFL
Kigali

Higiro Thomas yasobanuye impamvu yabanje gusigarana abanyezamu batatu hakavamo Kwizera Olivier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2017 17:46
0


Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko impamvu Kwizera Olivier yasigaye mu banyezamu bagombaga kujyana n’ikipe i Bangui kuko ngo atagize amahirwe yo gukina nibura umukino umwe muri ibiri ya gishuti u Rwanda rwakinye na Maroc.



Mu bakinnyi 19 bari bahamagawe ku rutonde rubanziriza urwa nyuma mu ikipe izahura na Republique Centre Afrique kuwa 11 Kamena 2017, Kwizera Olivier ni we mukinnyi rukumbi utarakandagiye mu kibuga mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Maroc. Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu ni byo yashingiyeho asiga uyu musore w’ikipe ya Bugesera FC iri mu ntara y’iburasirazuba.

“Mu bo twahisemo urumva ko …ntabwo wafata umunyezamu nka tombola. Hari ibintu byinshi tureba. Hari imyitozo, hari kureba uko yitwaye mu myitozo, hari ukumugerageza ku mukino. Hari imikino ibiri twakinnye na Maroc, twabanjemo Nzarora Marcel umukino wa kabiri hajyamo Ndayishimiye Eric Bakame. Ni byo twafashe kuri uyu mukino turi gutegura wa Republique Centre Afrique”. Higiro

Asobanura impamvu yabanje guhamagara abanyezamu batatu, Higiro yavuze ko byari ukwiteganyiriza ko hatazagira uwagira ikibazo cy’imvune bikagorana kumusimbuza.

“Mu byerekeranye n’abanyezamu, murabizi ko twahamagaye batatu (3) kandi tugomba gufatamo babiri (2). Gufatamo batatu kwari ukugira ngo dukomeze imyitozo kugira ngo twirinde nitubona ikibazo hagati mu myitozo (imvune) dushobore kwifashisha undi kugira ngo dukomeze imyiteguro”. Higiro Thomas

Gukuramo Penaliti ntacyo wabeshya Kwizera Olivier

Kwizera Olivier niwe munyezamu wasigaye muri batatu bari bahamagawe

Gusa uyu mutoza usanzwe anatoza abanyezamu ba AS Kigali yavuze ko Kwizera Olivier atari umuswa ku buryo byakumvikana ko atazi gufata imipira ahubwo ko ikibazo ari uko atagize amahirwe yo kubona umwanya wo kwigaragaza mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Maroc.

18 Antoine Hey yajyanye i Bangui:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma:Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati:Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports)

Abataha izamu:Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND