Nyuma yo gusezererwa mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyaberaga muri Brazil, Sabri Lamouchi watozaga ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yareguye ubu akaba yasimbujwe Hervé Renard kuri uyu mwanya.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Jeune Afrique avuga ko Hervé Renard w’imyaka 25 wahoze utoza amakipe y’ibihugu atandukanye nka Zambia na Angola ubu akaba aje muri iyi kipe yatozaga ikipe ya Sochaux yo mu cyiciro cya mbere cyo mu bufaransa mbere y’uko imanuka mu cyiciro cya kabiri.Uyu mutoza avuga ko nyuma yo kuva ku mugabane wa Afrika yumvaga atazahagaruka ariko ubu akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Côte d’Ivoire
Herve Renard atwara igikombe cya Afurika ari kumwe n'ikipe ya Zambia
Hervé Renard yabaye umutoza w’ikipe zitandukanye zaba iz’ibihugu cyngwa amkipe asanzwe hiray no hino ku isi.Mu makipe Hervé Renard yatoje harimo nka Lyon yo mu gihugu cy’Ubufaransa, FC Bâle na FC Sion zo mu busuwisi,umutoza wungirije w’ikipe ya Ghana(2007-2008),umutoza wa Zambia(2008-2010)ndetse no muri 2011-2013 aho yanatwaye igikombe cya Afrika mu mwaka w’2012,umutoza wa Angola ndetse n’ibindi bihe bitandukanye bihuye n’umupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira akazi hagati y’itariki 5 na 6 z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO