RFL
Kigali

Hatangajwe 15 bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2017 12:31
1


Kuva kuwa 12 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2017 ni bwo mu Rwanda hazaba hakinwa umukino wo gusiganwa ku magare aho abasiganwa baba batambagira ibice bitandukanye by’igihugu (Tour du Rwanda 2017). Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda bashyizwe ahagarara.



Ni urutonde rw’amazina amaze kumenyerwa muri uyu mukino wubashywe mu gihugu ariko cyane hitawe mu kuzamura abana bakiri bato kugira ngo batangire basogongere ku bunararibonye bw’iri siganwa rizaba riza ku nshuro yaryo ya munani kuva ryakwemerwa na UCI mu 2009.

Mu bakinnyi 15 bazakina Tour du Rwanda 2017 harimo batanu bashya Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier bari muri Team Rwanda na Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude n’Uwingeneye Jimmy muri Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Nsengimana Jean Bosco wari wakiniye Bike Aid n’Uwizeyimana Bonaventure wa Dimension Data basimbuye Mugisha Samuel na Areruya Joseph bari bakiniye Benediction Club na Amis Sportifs bo bazakinira Dimension Data mu gihe Ruhumuriza Abraham na Byukusenge Nathan bo bahise basezera mu 2016.

Ni ku nshuro ya kabiri amakipe (clubs) yo mu Rwanda agiye gukina Tour du Rwanda, bitandukanye no mu 2016 aho Les Amis Sportifs na Benediction Club-Rubavu zari zifite abakinnyi bakomeye aho Areruya Joseph (Amis Sportifs) yabaye uwa gatanu n’igihembo cy’umunsi wa kane Rusizi – Huye naho Mugisha Samuel (Benediction Club) akaba umukinnyi mwiza uzamuka imisozi, ikipe y’igihugu ni yo ifite amazina akomeye mu 2017.

Dore abakinnyi 15 bahamagawe:

Benediction Club

1.Gasore Hategeka

2.Uwizeyimana Bonaventure

3.Ruberwa Jean

4.Nduwayo Eric

5.Nizeyimana Alex

Les Amis Sportifs

1.Tuyishimire Ephrem

2.Hakiruwizeye Samuel

3.Rugamba Janvier

4.Mfitumukiza Jean Claude

5.Uwingeneye Jimmy

Team Rwanda 2017

1.Nsengimana Jean Bosco

2.Byukusenge Patrick

3.Uwizeye Jean Claude

4.Ukiniwabo Rene Jean Paul

5.Munyaneza Didier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BOSXCO6 years ago
    Ku nkuru nkiyi muba mukwiye gushyiraho buri wese uri kuri liste ifoto ye kuko ntabwo tubazi, reba ukuntu inkuri ari ngufi! muzabikosore nubwo mwakoresha photo passport.





Inyarwanda BACKGROUND