RFL
Kigali

Hasojwe amahugurwa y’ibanze mu gutoza umupira w’amaguru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2018 15:57
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 ni bwo ku biryo by’icyicaro cya FERWAFA hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu (5) yarebaga abatoza bakiri bato muri uyu mwuga muri gahunda yo kubongerera ubumenyi no kuzamura ibyangombwa bafite muri uyu mwuga.



Muri aya mahugurwa yari yatangiye tariki ya 9 Nyakanga 2018, yari yitabiriwe n’abatoza 30 bari mu byiciro bitatu (3) bitandukanye. Icyiciro cya mbere cyari kirimo abavuye mu masentere yatoranyijwe na FERWAFA ngo abe izingiro ryo kuzamura impano z’abakiri bato (Centres d’Excellence) ndetse n’abatoza bari bavuye mu Ijabo mu gihe abandi bari bavuye mu yandi masentere atandukanye.

Centres d’Excellence bari bafitemo abatoza 15, izindi santere zifitemo abatoza barindwi (7) naho Ijabo ryari rifitemo abatoza umanani (8). Mu isozwa ry’aya mahugurwa Habyarimana Matiku Marcel Visi Perezida wa FERWAFA yabwiye aba batoza ko amasomo bahawe bagomba kuyabyaza umusaruro bityo mu gihe bazaba bashyira mu bikorwa ibyo bize aribwo bazaba bari guteza imbere umupira w’amaguru.

Ibi kandi na Antoine Rutsindura yabigarutseho avuga ko kugira ngo urwego rw’umutoza ruzamuke bidashingira cyane ku mahugurwa yabonye ahubwo ko ibyo akuye mu mahugurwa iyo abikoresheje bimutera kuzamuka mu ntera. “Ubundi amahugurwa ni umutoza uyongera, iyo urangije icyiciro kimwe uba utangiye ikindi, iyo ibyo uvanye mu mahugurwa ugiye ukabyicarana uhera ha handi ariko iyo ukoze cyane uzamura urwego dore ko banafite amahirwe ko muri buri ntara tuhafite abareberera abo batoza”

Rutsindura Antoine umunyarwandA W’inzobere mu birebana n’umupira w ‘amaguru akaba n’umwarimu ku rwego mpuzamahanga

Rutsindura Antoine umunyarwandA W’inzobere mu birebana n’umupira w ‘amaguru akaba n’umwarimu ku rwego mpuzamahanga

Mu batoza 30 basoje aya mahugurwa, batanu gusa ni bo bari n’abategarugoli mu gihe 25 ari igitsinda gabo.

bahawe icyangombwa cy'ubwitabire (Certificate of Participation)

Bahawe icyangombwa cy'ubwitabire (Certificate of Participation)

Mu itangwa rya Certificate

Mu itangwa rya Certificate

Mu itangwa rya Certificate 

Mwitirehe Jean Marie utoza DB Gatenga ni umwe mu bakoze aya mahugurwa

Mwitirehe Jean Marie utoza DB Gatenga ni umwe mu bakoze aya mahugurwa

Dore abatoza 30 bahuguwe:

Abahuguwe bavuye muri Centres d’Excellence:

Ngiruwonsanga Abdul (C.E SC Nyanza), Kwizera Hamdouni (CE Rukara), Eric Mutarambirwa (CE.Nyamirama), Mitterand Francois (CE Nyamirama), Usabyimana Emmanuel (CE.Inyemeramihigo), Munyegara Leonidas (CE.Inyemeramihigo), Amani Hakizimana (CE.Busasamana), Twogezimana Theophile (CE.Busasamana), Bunane (CE.SC Nyanza), Umubyeyi Mariette (CE.Kansi), Mwiseneza Jean Felix (CE.APAER),Byiringiro Eric (CE.Rukara), Nteziryayo  Patrick (CE.Nyamirama) na Ishimwe Joseph (CE.Nyamirama).

Abavuye mu Ijabo:

Kanani Aboubakar (Rwamagana TFC), Issa Hakizimana (IFAK), Emmanuel Nzabahimana (Musanze YFC), Yvonne Niwemutoni (Volacano YFC), Aaron Tuyiringire  (Tiger Academy)Mwitirehe JMV (DB Gatenga), Ntibitura Jean Claude (Santos Gikondo), Viateur Uwitonze (Togetherness).

Abavuye mu yandi masantere:

Veronique Kagirebana (Future Sound FA), Marie Grace Nyirabahire (Tumba TC), Simba Youssuf Uwihoreye (Muramba TC), Uwiragiye Hirari (OFYER), Martin Nsabimana  (GS Kabare), Gashumba Ally (Power FA) na Diane Tumutoneshe ((Dream Team Academy).

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso 

Ubwo bari bateze amatwi impanuro zisoza amahugurwa

Ubwo abakinnyi bagenzi be yaberekaga ko byamukomeranye

Ferwafa

Ubwo bari bateze amatwi impanuro zisoza amahugurwa

Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA atanga impanuro kubatoza basoje amahugurwa

Habyarimana Matiku Marcel Visi Perezida wa FERWAFA atanga impanuro ku batoza basoje amahugurwa

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe 5 years ago
    ruswa kumpano ntoya bituma hataboneka Ba gatete bashya





Inyarwanda BACKGROUND