RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Hakizimana Issa wakinaga muri LLB yageze muri Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2018 13:24
1


Police FC yujuje umukinnyi wa cyenda isinyishije muri iri soko ry’igura n’igurisha ubwo yasinyishaga Hakizimana Issa myugariro wakinaga mu ikipe ya LLB mu gihugu cy’u Burundi bakumvikana amasezerano y’imyaka ibiri (2).



Hakizimana Issa uzwi nka Vidic muri shampiyona y’u Burundi avuga ko umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda (Nyina) undi akaba ari Umurundi (Se) bityo akaba yemerewe gukina mu ikipe ya Police FC ikoresha abakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bityo akaba yasinyemo imyaka ibiri (2).

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusoza imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018, Hakizimana yagize ati ”Nasinye imyaka ibiri muri Police FC. Umubyeyi wanjye umwe ni umunyarwanda undi akaba umurundi. Nishimiye kuba nje gukina muri shampiyona y’u Rwanda imaze gutera imbere kandi nzitanga bishoboka”. Hakizimana

Hakizimana Issa myugariro wa POlice FC yakuye muri LLB

Hakizimana Issa myugariro Police FC yakuye muri LLB

Hakizimana avuga ko yakinnye mu ikipe ya Nile Olympique SC akagana muri LLB yaje kuvamo akajya muri Vitalo. Yaje kuva muri Vitalo ajya muri LLB mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Hakizimana Issa mu myitozo y'uyu wa Kane

Hakizimana Issa mu myitozo y'uyu wa Kane

Abakinnyi bashya bamaze kugera muri Police FC:

1.Niyibizi Vedaste (Sunrise FC)

2.Iyabivuze Osee  (Sunrise FC)

3.Bahame Alafat (FC Marines )

4.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)

5.Cyubahiro Janvier  (AS Kigali)

6.Hakizimana Kevin (MVS)

7.Hakizimana Issa Vidic (LLB)Burundi)

8.Ndayisaba Hamidou (AS Kigali )

9.Manzi Huberto Sincere (Sunrise FC)

Police FC imaze ibyumweru bibiri mu myitozo ikakaye

Police FC imaze ibyumweru bibiri mu myitozo ikakaye 

Muhinda Bryan undi myugariro ukina mu muytima w'ubwugarizi uzajya afatanya na Hakizimana Issa

Muhinda Bryan undi myugariro ukina mu muytima w'ubwugarizi uzajya afatanya na Hakizimana Issa

Hakizimana Issa avuga ko yasanze abakinnyi ba POlice FC bahagaze neza mu bijyanye n'imbaraga

Hakizimana Issa avuga ko yasanze abakinnyi ba POlice FC bahagaze neza mu bijyanye n'imbaraga

Cyubahiro Janvier Savio umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC

Cyubahiro Janvier Savio umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bazirunge5 years ago
    aya mapine se disi nayo bifashisha mu myitozo cg bakoreye kuri contrôle technique?





Inyarwanda BACKGROUND