RFL
Kigali

Gikamba Ismael yasinye muri FC Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2018 16:54
0


Gikamba Ismael wari kapiteni wa Etincelles FC kuri ubu yamaze kuba umukinnyi wa FC Musanze nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara yongera gutozwa na Ruremesha Emmanuel n’ubundi wamutozaga muri Etincelles FC.



Gikamba w’imyaka 25 usanzwe ari mukuru wa Nizeyimana Mirafa, yari amaze imyaka ine (4) muri Etincelles FC kuko yayigezemo mu 2014 avuye muri FC Marines yari yagezemo mu mpera za 2012.

Igihari nuko Etincelles FC yamaze kubura Gikamba Ismael ashobora kwiyongera kuri Mbonyingabo Regis ukina inyuma iburyo, Mugenzi Cedric Ramires ukina mu mpande z’ikibuga na Kayigamba Jean Paul ukina mu mutima w’ubwugarizi kuko nabo amakuru ahari avuga ko baba bameranye neza n’iyi kipe iri mu maboko y’akarere ka Musanze.

Image result for gikamba ismael inyarwanda

Gikamba Ismael yari kapiteni wa Etincelles FC yageze muri FC Musanze

Image result for gikamba ismael inyarwanda

Gikamba Ismael wari umaze imyaka ine muri Etincelles FC yakurikiye Ruremesha Emmanuel muri FC Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND