RFL
Kigali

Gianni Infantino uyobora FIFA ni we uzashyira ibuye ry’ifatizo kuri hoteli ya FERWAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/02/2017 9:06
1


Gianni Infantino uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuwa 24 Gashyantare 2017 ku nshuro ye ya mbere kuva yatorwa, akazaba aje gushyira ibuye ry’ifatizo ku ntangiriro z’iyubakwa rya hoteli ya FERWAFA, igikorwa cyizaba kuwa 25 Gashyantare 2017.



Biteganyijwe ko iyi hoteli izubakwa mu gihe cy’amezi 18 igatwara miliyari eshatu na miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda (3,085,000,000 FRW). FIFA ikazatanga angana na 65%.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Nzamwita Vincentde Gaule avuga ko koko uyu mugabo uherutse gutorerwa kuyobora FIFA azaba ari i Kigali kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka kandi ko ari intambwe ikomeye ku mupira w’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

“Ni iby'agaciro gakomeye ku gihugu cyacu n’akarere kuba tuzakira perezida wa FIFA i Kigali, uru ruzinduko rugaragaza ko u Rwanda na FERWAFA abifitiye urukundo rutarondoreka”.  Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA.

Nzamwita akomeza avuga ko nk’u Rwanda (FERWAFA) bagomba kungukira byinshi kuri uru ruzinduko kandi ko ari n’umwanya mwiza wo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku rukundo n’ubwitange agaragaza kuri siporo kugira ngo itere imbere.

“Tugomba kuzakora ibishoboka byose tukungukira kuri uru ruzinduko tugamije kuzamura umupira w’amaguru ku rwego rushimishije. Turashimira kandi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukunda umupira w’amaguru kandi  ukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tube tugeze ku rwego rwo kuba twasurwa na perezida wa FIFA. Mureke dukore cyane tuzagere ku ntego twihaye”. Nzamwita Vincent De Gaule.

Kuva kuwa 21 Gashyantare 2017 Gianni Infantino azaba ari mu nama ya FIFA izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ahantu azava agana i Harare muri Zimbabwe aho azaba yitabiriye isabukuru y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu gace ka Afurika y’amajyepfo (COSAFA), ibirori byateguwe na Philip Chiyangwa uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe (ZIFA).

Infantino azava i Harare mu mugoroba wo kuwa 24 Gashyantare 2017 agana mu Rwanda mbere yo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hoteli ya FERWAFA kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.

Image result for Gianni Infantino

Gianni Infantino uyobora FIFA azaba ari i Kigali kuva kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 (Photo-Internet)

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy7 years ago
    Ahoooooo"kkoooooo!!!! Turabyishimira cyan rwose. Ntiwumva rro Ko ari ibyiza uwiteka aguma atugaragariza natwe duti; ikaze mu rwagasabo rwose. Nyakubahwa prs nawe niyirambire muze wacu.





Inyarwanda BACKGROUND