RFL
Kigali

Ghana mu bihugu 13 byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/05/2017 18:08
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumira ibihugu 13 ku cyifuzo cyo kuba bakwitabira irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Irushanwa rizakinwa kuva kuwa 1-4 Kamena 2017 i Kigali.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, iri rushanwa rizaba mu rwego rwo kwibuka abakinnyi, abafana, abayobozi n’abandi bose bari bafite aho bahurira na siporo by’umwihariko umupira w’amaguru mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko bakaza kwicwa mu 1994 bazira uko baremwe na Nyagasani.

Ibihugu 13 byatumiwe birimo ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika no ku isi nka; Ghana, Libya na Nigeria.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa bizishyurirwa buri kimwe bazatakaza baza mu irushanwa. Gusa, FERWAFA ivuga ko bagitegereje ko ibi bihugu byemeza ko bizitabira. Ibi bihugu biramutse bije biziyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu gihe byaba amahire ibi bihugu bikaza, Amavubi yakoresha iri rushanwa mu kwibuka aba-Sportifs bazize Jenoside ariko kandi banitegura neza umukino bafitanye na Repulique Centre Afrique kuwa 11 Kamena 2017 i Bangui aho bazaba bakina umukino ubanza mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera muri Cameron.

Dore ibihugu byatumiwe:

Morocco, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya na Nigeria.

Usengimana Danny wa Police FC yirambura

Abakinnyi bazahamagarwa kuwa 25 Gicurasi 2017 bazavamo abazitabazwa mu irushanwa ryo kwibuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND