RFL
Kigali

Gasore Serge yahawe igihembo cy'abize muri Abilene Christian University bagakora ibikorwa by'indashyikirwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/02/2018 10:51
0


Gasore Serge umunyarwanda uzi muri gahunda zo guteza imbere siporo y’abakiri bato no kwita ku buzima bw’abana ibikorwa akorera mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yahawe igihembo gitangwa na kaminuza ya Abilene Christian igihembo kiswe “Alumni”.



Mu birori byabereye mu mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Gasore Serge warangije amasomo mu 2009 muri Abilene Christian University yahembwe nk’uwize muri iri shuli ariko nyuma akaza gukora ibikorwa byindashyikirwa.

Mu 2010 ni bwo Gasore yashinze ikigo kidaharanira inyungu yibanda cyane kuri gahunda zo guteza imbere siporo ahereye mu bana bakiri bato aho batozwa umukino wo gusiganwa ku maguru, ubuvuzi, kwihangira imirimo, uburere mbonera gihugu, kwita ku buzima bw’abana n’ibindi bifite aho bihurira no kwita ku buzima bw’abantu nk’umuryango (Familly Homecare Homebase). Ibi bikorwa byose bikorerwa mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba mu kigo kiswe “Gasore Serge Foundation”.

Gusa Anthony we anafite ikigo cy'Ikoranabuhanga gifasha muri gahunda zo kwita ku muryango biciye kuri mudasobwa, ikigo kita ku buzima n’ahakusanyirizwa abantu bafite uburyo batabayeho neza kugira ngo bafashwe mu buryo butandukanye bitewe n’icyo umuntu abura.

Iki gihembo ntabwo Gasore Serge yagihawe wenyine kuko Mark Anthony umunyamerikakazi uvuga i Dallas/Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warangiye muri Abilene Christian mu 1989 nawe yahawe iki gihembo kuko mu busanzwe nawe afite ikigo gikora neza nk’ibikorerwa mu kigo cya Gasore Serge Foundation.

Anthony na Gasore batoranyijwe nk’abakwiye iki gihembo cya ACU Alumni nyuma y'uko akanama gashinzwe ubuyobozi muri iri shuli baje kwicara bakareba abanyeshuli baciye muri iri shuli bakaza gusanga aba bombi aribo bagerageje gukora ibikorwa nikomeye kandi bakagera ku ntego bya kinyamwuga.

Mark Anthony na Gasore Serge byatangajwe ko batsindiye ibi bihembo kuwa 21 Ukwakira 2017 ubwo Craig Fisher (warangije muri ACU mu 1992) yakiraga abanyeshuli bari baje muri iri shuli mu mwaka w’amasomo 2017. Craig Fisher yize muri Abilene Christian University aharangiza amasomo ye mu 1992 kuri ubu akaba ari visi perezida ushinzwe guhuza ibikorwa bya kaminuza n’inama itoranya abahabwa Alumni Award.

Ku mu mateka ye, Gasore Serge nuko ku myaka irindwi y’amavuko ari bwo byari mu 1994 ubwo hanabaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yaje kubaho mu buryo bugoye ariko aza kurokoka ari naho havuye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise “My Day To Die”. Ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga umunsi byari biteganyijwe agomba gupfa (Umunsi we w’urupfu).

Bitewe n'uko yari umwana ufite impano mu mukino wo gusiganwa ku maguru, mu 2005 yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa akorerwa ahantu hagoye (Cross Country) aza no gukomeza amasomo ye muri Abilene Christian University (ACU) aho yaje gukura “Bachelor’s Degree” mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychology) mu 2009. Nyuma ni bwo yaje kubona “Master’s Dedree” mu masomo ya “Global information technology leadership” mu 2011 mbere yo kurangiza neza mu 2014 asoza amasomo ya “Global Service”.

Gasore Serge nyuma yo guhabwa igihembo

Gasore Serge nyuma yo guhabwa igihembo

Ariko mu 2010 Gasore Serge n’umufasha we Gasore Esperance batangije gahunda yo gufasha abatishoboye kugira ngo babone ubuvuzi cyane bareba abana badafite kivurira. Iki gikorwa bari bakise “Ejo Hazaza (The Future of Tomorrow). Nyuma ni bwo baje kugira igitekerezo cyo kuba bakubaka “Gasore Serge Foundation” ikigo kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera aho Gasore Serge asanzwe avuka.

Gasore ubwo yari mu mwanya wamugenewe

Gasore ubwo yari mu mwanya wamugenewe

Gasore Serge (Iburyo) na Mark Anthony (Ibumoso)

Gasore Serge (Iburyo) na Mark Anthony (Ibumoso)

Itsinda rya bamwe bu bitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Alumni byabaye kuri iki Cyumweru

Itsinda rya bamwe mu bitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Alumni byabaye kuri iki Cyumweru

Gasore Serge ageza ijambo ku bitabiriye umuhango

Gasore Serge ageza ijambo ku bitabiriye umuhango

Gasore Serge ari ahabereye umuhango

Gasore Serge ari ahabereye umuhango

DUTEMBERE: Twatambagiye ikigo cya 'Gasore Serge Foundation' i Ntarama mu Bugesera

Mu kigo cya Gasore Serge Foundation i Ntarama

KANDA HANO UREBE URUZINDUKO TWAGIRIYE MU KIGO CYA GASORE SERGE FOUNDATION






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND