RFL
Kigali

Gakwaya Olivier yaburiye abari gukoresha ibirango bitemewe bya Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 11:09
1


Gakwaya Olivier umuvugizi akaba n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yatanze ubutumwa bwihanangiriza bukanaburira buri muntu cyangwa itsinda ry’abantu bari gukoresha ibirango by’ikipe ya Rayon Sports ku nyungu zabo bwite bagaragaza ko iyi kipe yamaze gutwara igikombe cya shampiyona.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Gakwaya yavuze ko hari abantu bamaze gusohora imyenda (imipira) yanditseho ko Rayon Sports ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona ya 2017 (Rayon Sports Champions 2017), avuga ko abo bantu batabiherewe uburenganzira ndetse ko n’umuntu uza kubonwa yambaye iyi myenda ari buyamburwe ndetse akanabuzwa kwinjira muri sitade ya Kigali.

“Ubuyobozi bwa Rayon Sports burihanangiriza uwo ari we wese urimo kugerageza gucuruza ibirango byayo mu nyungu ze bwite, bunamenyesha buri wese ko bibujijwe kubigura ko kandi uri buze kugaragara afite cyangwa yambaye ibyanditseho "Champions 2017" ari bubyamburwe kandi akanangirwa kwinjira muri stade. Murakoze”. Gakwaya Olivier

Mu mibare, ikipe ya Rayon Sports iramutse yegukanye amanota atatu imbumbe, irahita igira amanota 67, isigare irusha APR FC amanota 13 mu mikino ine (4) isigaye itanga amanota 12. Ibi abafana babiheraho biyumvisha ko shampiyona yarangiye kuko bizeye ko Rayon Sports irara izi aho izabika igikombe.

Ubutumwa Gakwaya Olivier yanyujije kuri Facebook

Ubutumwa Gakwaya Olivier yanyujije kuri Facebook

Imyenda iri gukorwa mu buryo butazwi n'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports

Imyenda iri gukorwa mu buryo butazwi n'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports

Rayon Sports irasabwa amanota atatu igasigara ishaka umwanya izabikamo igikombe

Rayon Sports irasabwa amanota atatu igasigara ishaka umwanya izabikamo igikombe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • p roi6 years ago
    rayon nta nyirayo wihariye igira niyacu twese numusanzu turawutanga mureke twiyambarire





Inyarwanda BACKGROUND