RFL
Kigali

Gahunda za KIPM 2018 ziratangira kuri uyu wa Gatanu zizarangire hagiye ayarenga Miliyoni 120

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2018 11:55
0


Kigali International Peace Marathon (KIPM) irushanwa mpuzamahanga ry’umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru, muri uyu mwaka riraba riba ku nshuro yaryo ya 14 biteganyijwe ko hazagenda ingengo y’imali ya miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda (120.000.000 FRW).



Irushanwa nyirizina rizakinwa ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 mu mihanda ya Kigali ahagana i Remera, Kimironko na Nyarutarama ahazakorwa intera ya kilometero 42, 21 ndetse na kilometero icumi (10Km) ku bantu bazaba bakora siporo muri gahunda y’amahoro no kwishimisha (Run for Peace).

Gusa, mbere y'uko irushanwa nyirizina ritangira kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 hari gahunda ya yaho abantu bari bukore urugendo basiganwa n’ijoro (Kigali Night Run). Iyi gahunda irabera mu mihanda ya Kigali Convention Center (KCC) na Kigali Height abantu bazenguruka kugeza bakoze intera ya kilometero eshanu na metero 400 (5.4 Km).

Nyuma Kigali Night Run hazakurikiraho gahunda izaba kuwa 19 Gicurasi 2018 ahazaba ikiswe “Peace Torch Relay” ubwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rukazasurwa ndetse hakanacanwa urumuri rw’icyizere cyo kimwe n’ubutumwa buzahatangirwa mbere y'uko abitabiriye bazagaruka bakagera kuri sitade Amahoro ahazazengurutswa urumuli abantu bagenda baruhererekanya.

Kuwa 19 Gicurasi 2018 kandi ni nabwo abana bazakina umukino wo gusiganwa ku maguru ariko batagiye mu mihanda migari ahubwo bakazabikorera kuri sitade Amahoro (Kids Athletics).

Kuwa 20 Gicurasi 2018 ni bwo abanyarwanda bose bazaba bategereje irushanwa nyirizina kuko guhera saa moya n’iminota 30 z’igitondo (07h30’) ni bwo amarushanwa azaba atangiye. Kuri uyu munsi hazakinwa amarushanwa mu byiciro bitatu (3).

Abazasiganwa mu cyiciro cy’amahoro no kwishimisha (Run for Peace) bazakora intera ya kilometero icumi (10 Km) bazahaguruke kuri sitade Amahoro saa mbili z’igitondo (08h00’).

Abazakora intera ya Kilometero 21.98 (Half-Marathon) bazahaguruka kuri sitade Amahoro saa moya n’iminota 30 (07h30’) mu gihe abazakora intera ya kilometero 42.96 (Full Marathon) bazahaguruka saa moya n’iminota 45 (07h45’).

Myasiro Jean Marie Vianney aregera neza isaha

Harabura iminsi micye ngo Myasiro JMV (hagati) na bagenzi be baserukire u Rwanda

Abasiganwa bashyiriweho imodoka izajya igenda mu nzira ireba abakinnyi bagize ibibazo ibatware ndetse hazaba hari amasite 12 y’abaganga bazajya bita ku bantu mu nzira basiganwa nk’uko Mubirigi Fidele umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda (RAF) yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

Ku bijyanye n’ibihembo, muri Half na Full Marathon hazajya hahembwa abakinnyi batandatu ba mbere nk’ibisanzwe. Uwa mbere muri Full-Marathon (42.96Km) azahabwa 2.000.000 FRW, uwa 2 ahabwe 1.600.000 FRW, uwa 3 afate 1.400.000 FRW, uwa 4 ahembwe 1.200.000, uwa Gatanu afate 1.000.000 mu gihe uwa gatandatu azahembwa ibihumbi 800 (800.000 FRW).

Muri Half-Marathon (21.98 Km) uwa mbere azatwara 1.000.000 FRW, uwa kabiri ahabwe 700.000, uwa gatatu ahabwe 500.000 FRW, uwa kane afate 400.000, uwa gatanu ahabwe 350.000 mu gihe uwa gatandatu azafata 300.000 FRW.

Nyuma y’ibi bihembo, hazaba hasigaye gutangwa igihembo cya Moto yatanzwe na kompanyi ya Rwanda Motocycle Company (RMC) gifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW).

Mubirigi Fidele Perezida wa RAF yabwiye abanyamakuru ko iyi moto izahabwa umukinnyi w’umunyarwanda uzitwara neza nubwo batarashyiraho.

“Ni moto imwe tuzatanga ku munyarwanda uzaba wahize abandi mu bintu bizagenderwaho. Gusa kugeza ubu tabwo turashyiraho imirongo izagenderwaho hatangwa iriya moto ariko igomba gutangwa kandi igatwarwa n’umunyarwanda”. Mubirigi Fidele

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyurahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga aba yo gutinda guhemba atazongera ukundi

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga aba yo gutinda guhemba atazongera ukundi

MTN Rwanda yatangiye gutera inkunga iri rushanwa kuva mu 2014 kuri ubu bakaba bamaze imyaka ine bakorana na RAF mu gutuma iri rushanwa mpuzamahanga rikomeza kuba ryiza no kuryongerera agaciro yaba mu bihembo n’imitegurire. Kigali International Peace Marathon 2018 (KIPM 2018) izaba kuwa 20 Gicurasi 2018 yitabirwe n’abakinnyi ibihumbi umunani (8.000) barengaho ibihumbi bibiri (2000) ugereranyije n’abitabiriye umwaka ushize kuko bari ibihumbi bitandatu (6000). Mu ngengo y'imali izakoreshwa muri KIPM 2018, MTN yatanze ayarenga miliyoni 73 z'amafaranga y'u Rwanda (73.775.000 FRW).

KIPM

Mubirigi Fidele (Iburyo) umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngororamubiri mu gusiganwa ku maguru (RAF) ubwo yakiraga sheki ya MTN Rwanda

KANDA HANO UREBE UKO KIPM 2017 YAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND