RFL
Kigali

Gaby Irene Kamanzi umufana wa APR FC yasobanuye aho akomora urukundo rw'umukino wa Basketball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/05/2018 11:21
1


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ubwo bari bamubonye muri sitade nto ya Remera areba Basketball, abaganiriza aho akura urukundo rw’uyu mukino.



Ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, REG BBC yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC amanota 73-67 mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe na APR WBBC itsinze IPRC South WBBC amanota 73-71. Nyuma y’umukino, byari ibyishimo ku bafana ba APR WBBC na REG BBC ikundwa cyane na Gaby Irene Kamanzi uzwi muri ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Gaby Irene Kamanzi (Iburyo) aganira na Bugingo Eric (Ibumoso) umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager)

Gaby Irene Kamanzi (Iburyo) aganira na Bugingo Eric (Ibumoso) umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager) 

Muri iki kiganiro, Gaby Kamanzi yavuze ko afana ikipe ya REG BBC muri Baskeball mu gihe mu mupira w’amaguru ari umufana wa APR FC ya hano mu Rwanda na Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza. Gaby yemeje ko yakuze akunda anakina Basketball ariko akaza kubireka mbere yo kuyigarukamo muri 2007 nk’umufana n’inshuti y’abakina uyu mukino usaba ingufu.

Dore ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu buryo burambuye:

Gukunda Basketball ubikomora he ?

Mu by’ukuri icyo navuga nuko kuva nkiri mu mashuli yisumbuye nakundaga Basketball cyane. Kandi aho nigaga ni siporo nakunze mu mutima wanjye, muri njyewe nkumva nshatse no kuyikora, ntangira kuyiga buhoro buhoro ariko nyuma y’imyaka micye nahise ncika intege kuko ntabwo nabonye abatoza bantoza neza ariko ni siporo nakunze cyane.

Gaby Kamanzi avuga ko nyuma yo gucika intege yaje kubura amakuru avuga kuri Baskeball yongera kuyigarukamo muri 2007:

Nyuma sinaje kumenya aho narebera Basketball  mbese ukuntu byagenda byose bisa naho byibagiranye. Ariko muri 2007 nahuye n’inshuti ya murumuna wanjye muto. Gusa mbere yaho nakundaga gufata kasete ziriho Basketball nkabireba cyane ndi mu rugo ariko nkabura aho najya kurebera abakina.

Nyuma nibwo murumuna wanjye yaje kumbwira ko afite inshuti ye ikina Baskteball banigana mu ishuli, twaje guhura nawe ahita ampa gahunda ambwira ko haba amarushanwa, ambwira Zone 5, shampiyona y’igihugu, ambwira amakipe ahari. Kuva muri 2007 ni bwo nahise ntangira kuyireba kuko ni siporo nziza inaryoha kuyireba.

Gaby Kamanzi yemera ko kuva muri 2007 yatangiye kugira inshuti nyinshi zikina Basketball:

Nkunda uyu mukino, uburyo abakinnyi baba biruka n’uburyo umukino uba ugenda. Ni ibintu biri muri njyewe, ni ibintu nkunda kandi numva ntacyo bintwaye. Kuva mu 2007 nahise ngira inshuti nyinshi zikina Basketball, dutangira kujya tuganira. Nuko rero ubushuti bwakomeje kugeza ubu, nkajya nza kubashyigikira.

Kamanzi kandi abona ko umuntu runaka yakina Basketball nk’umuhamagaro w’Imana:

Nemera ko umuntu ashobora gukina Basketball nk’uburyo Imana ishobora kuba yaramuhaye kugira ngo abeho. Ishobora kuba ari imwe mu mpano Imana ishobora guha umuntu.

Uyu muhanzi kandi avuga ko aba-Sportif bose basabwa gukizwa:

Gusa icyo Imana idusaba twese ni ugukizwa kuko ushobora kuba ukina umupira w’amaguru, ushobora kuba ukina umukino uwo ari wo wose ariko ukamenya neza ko ari wo muhamagaro wawe. Nk’uko habaho imisozi, umusozi wa politiki, umusozi w’ubukungu, hashobora kuba hariho n’umusozi w’imyidagaduro cyangwa siporo. Rero Imana ishobora kuba yaragushyize ahantu ukaba umu-sportif ariko ifite umugambi ko aho uri kuri uwo musozi wazana abantu ku gakiza.

REG BBC bishimira igikombe

REG BBC ifanwa na Gaby Kamanzi ni yo yatwaye ibikombe byose byo kwibuka

Gaby Irene Kamanzi (Ibumoso) na Patrick Ngwijuruvugo (iburyo) umutoza mukuru wa REG BBC yatwaye igikombe

Gaby Irene Kamanzi (Ibumoso) na Patrick Ngwijuruvugo (iburyo) umutoza mukuru wa REG BBC yatwaye igikombe

Kamanzi avuga ko siporo itagomba kuza mbere y’Imana:

Icyo navuga, umuntu ashobora kujya kureba umukino, ushobora gufana kuko ni ikintu gisanzwe kuko ni ibintu bisanzwe kuko ku isi umuntu wese yakagombye gukora siporo. Rero iyo hari abantu babikora nk’umwuga kuri njyewe numva ntacyo bitwaye, gusa mu bintu byose dukora Imana idusaba kureba ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ukareba icyo ugomba gushyira imbere kurusha ibindi.

Niba uzi ko ku Cyumweru uzajya gusenga ugahitamo kujya kureba Basketball cyangwa kureba umupira w’amaguru kandi ubizi ko wakabaye wagiye gusenga, urumva ko ari ikibazo. Buri kintu cyose mu mwanya wacyo, numva ariko umukirisitu yakabaye yitwara mu byerecyeye iyi mikino.

Gaby avuga ko kandi abakina imikino itandukanye bagomba kubiha agaciro bakibuka ko ari umuhamagaro w’Imana:

Ku muhamagaro, nongere mbisubiremo, umuntu ashobora kuba yarahamagariwe gukora siporo ari cyo kimutunze kandi akaba ari n’umukirisitu. Rero kuri njye numva ntacyo bitwaye, gusa hari abantu bamwe bavanga ibintu, hari n’abandi ashobora gufata ibintu bakabigira bibi. Siporo cyangwa undi mukoro wose uba mubi iyo wawushyize imbere y’Imana cyangwa Imana ikakubuza ko idashaka ko ukina Basketball , ikakubwira ko wabihagarika kuko itabishaka, wowe ugakomeza ugakina, aho uba uri gukora icyaha.

Aho niho abakirisitu bakwiye kuba maso bakamenya icyo Imana ibashakamo. Imana ishobora kukwemerera gukina umupira, Imana kukwemerera kujya mu kintu cyose ariko iyo ikubujije ukanga bigira ingaruka, kuko ushobora gushyira imbere umukino ukibagirwa Imana, Imana ikavuga iti uyu muntu atangiye kuramya ikindi kintu ukaba wahura n’ibindi bibazo nk’imvune n’ibindi.

Gaby Irene Kamanzi aganira n'abanyamakuru

Gaby Irene Kamanzi aganira n'abanyamakuru

Hanze ya Basketball waba ukurikira indi mikino, ufana iyihe kipe?

Ni Football, njyewe mfana ikipe ya Arsenal kuko mfite musaza wanjye ukunda Arsenal cyane, bityo rero naramukurikiye. Mfana Arsenal. Mu Rwanda nkurikira gacye, mfana APR FC.

Kuba Arsenal yaragiranye imikoranire n’u Rwanda mu kumenyekanisha ubukerarugendo warabimenye, ubona bigiye kungura iki?

Narabimenye. Ni kimwe mu bintu byanze bikunze bizateza imbere igihugu cyacu kuko abantu bakomeye nka bariya bakaza mu gihugu cyacu, ni mu buryo bwo guteza imbere igihugu cyacu kandi ni byiza.

Gaby Irene Kamanzi aganira na Mukengerwa Benjamin

Gaby Irene Kamanzi aganira na Mukengerwa Benjamin

Bimwe mu byo wamenya kuri Gaby Irene Kamanzi:

Ingabire Irene Kamanzi waje kumenyekana nka Gaby Irene Kamanzi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana batandatu. Gaby Kamanzi ni umukristo mu itorero rya Restoration Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana. Mu 1997, ni bwo yatangiye kuririmba muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza.

Gaby Kamanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amahoro’ n’izindi zinyuranye, yavukiye i Likasi mu birometero 120 (120 Km) uvuye Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Congo Kinshasa ku itariki 12 Kamena 1981. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yashyikirizwaga Sifa Reward 2016

gaby

Gaby Irene Kamanzi yahawe akazina ka 'Miss Gospel'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA"ARANKUNDA" INDIRIMBO YA GABY IRENE KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    sinzongera kugufana, hari ikipe y'abaturage niyo wagakwiye gufana. indirimbo zawe nzivuyeho





Inyarwanda BACKGROUND