RFL
Kigali

Francis Kone ukomoka muri Togo yatabaye ubuzima bwa mugenzi we mu mukino wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 14:13
2


Francis Kone rutahiazamu w’ikipe ya FC Slovacko yatabaye ubuzima bwa Martin Berkovec, umunyezamu wa Bohemians1905 bari bahanganye ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona ya Repubulika ya Czech. Uyu munyezamu yikubise hasi amira ururimi rwe abura uburyo bwo guhumeka.



Ubwo uyu rutahizamu yari muri gahunda zo kwishakira ibitego, yabonye Martin agongana na Daniel Krch myugariro we agwa hasi ahita amugeraho yihuta asanga yamize ururimi. Mu kumutabara yahise yinjiza intoki mu kanwa k’uyu munyezamu atuma haguka arahumeka  binahagarika guhirita nk’uko BBC yabyanditse.

Nyuma yo kugaruka mu buzima ndetse akanatora agatege, Berkovec yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook ashimira Francis Kone ku butabazi yamukoreye.

Ndagira ngo nshimire Francis Kone ku butabazi bukomeye yankoreye ubwo nari ngeze ahabi…Ndamwishimiye nakomeza kumushimira. Martin

Francis Kone ..Togo

Francis Kone atabara ubuzima bwa Martin Berkovec






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evans7 years ago
    yaraaaaaaa merc kabisa niba twese tawagiraga umutima nkuwo nukuri ndakwishimiye sana Imana uguhe umugisha
  • Patrick karerwa7 years ago
    football si ntambara





Inyarwanda BACKGROUND