RFL
Kigali

FIFA RANKING: U Rwanda rwazamutse imyanya 8 mbere yo guhura na Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2017 12:17
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) kuri ubu irabarizwa ku mwanya w’119 ku rwego rw’isi n’umwanya wa 30 muri Afurika. Ni umwanya u Rwanda rubonye nyuma yo kuba rwaritwaye neza mu mukino wa gishuti na Sudan iri ku mwanya wa 152 ku isi.



Amavubi y’u Rwanda afite amanota 260 mu gihe mu kwezi gushize yari afite 248. Aya manota 12 yatumye u Rwanda rusimbuka imyanya umunani ujya imbere.

Uganda Cranes igomba guhura n’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, iri ku mwanya wa 73 ku isi na 14 muri Afurika kuko bazamutseho umwanya umwe. Igihugu cya Ghana kiri ku mwanya wa 50 ku isi n’uwa cyenda muri Afurika.

Ku rwego rw’isi, Brazil irayoboye n’amanota 1604 igakurikirwa n' u Budage buri ku mwanya wa kabiri n’amanota 1549. Ibi bihugu byaguranye imyanya kuko mu kwezi gushize Brazil yari iya kabiri naho u Budage buri ku mwanya wa mbere.

Ikipe y’igihugu ya Argentine ntiyazamutse cyangwa ngo imanuke kuko ikiri ku mwanya wa gatatu n’amanota 1413 mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 1267 kuko yamanutseho imyanya ibiri (2) ugereranyije n’umwanya yari iriho mu kwezi gushize.

Ku mugabane wa Afurika, Misiri iri ku mwanya wa mbere kuko ihagaze ku mwanya wa 25 ku isi. DR Congo irayigwa mu ntege mu gihe Senegal iri ku mwanya wa gatatu (3).

Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi:

1.Brazil

2.Germany

3.Argentine

4.Switzerland

5.Poland

6.Portugal

7.Chile

8.Colombia

9.Belgium

10.France

Dore ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1.Egypt

2.DR Congo

3.Senegal

4.Tunisia

5.Cameroon

6.Nigeria

7.Burkina Faso

8.Algeria

9.Ghana

10.Ivory Coast

Dore uko ibihugu bikurikirana muri CECAFA:

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Tanzania

5.Ethiopia

6.Burundi

7.South Sudan

8.Sudan

9.Djibouti

10.Erythrea

11.Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND