RFL
Kigali

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda bose muri rusange

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:2/10/2014 11:23
2


Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yeruye asaba imbabazi abanyarwanda ku makosa ishyirahamwe ayobora ryakoze ku byerekeranye no guhindura amazina n’imyaka bya bamwe mu bakinnyi.



Izi mbabazi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yazisabiye mu kiganiro cyahuje Ministeri y’umuco na siporo n’abanyamakuru, cyatumiwemo n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Muri iyi nama nibwo perezida wa FERWAFA yaje gufata umwanya asaba imbababazi ku makosa yagiye akorwa n’ishyirahamwe abereye umuyobozi.Aha,Nzamwita Vincent De Gaulle yagize ati: “ Ibi bintu (Guhindurira amazina abakinnyi) ntabwo byatangiye ejo cyangwa ejo bundi, nkuko mwabivuze byatangiye mutaranavuka (Nyakubahwa Minisitiri), ubwo twebwe twavuga ko ari kera cyane.”

“ Nkaba mboneyo akanya ko kubwira abanyarwanda bose, bakunda umupira w’amaguru, ko muri football tubasabye imbabazi ku byabaye byose mu buryo bwa Administration (Ubuyobozi), bwo guha abantu ubwenegihugu bitanyuze mu nzira nziza, cyangwa se ko guhindura amatariki.”

De Gaulle yakomeje avuga ko FERWAFA ishaka gutera imbere aho gusubira inyuma ndetse intego yayo ikaba Atari ugusaba imbabazi gusa ahubwo ari ugusezeranya abanyarwanda ko amakosa nk’aya atazongera.

Nyuma yo gusaba imbabazi kwa FERWAFA,ku rundi ruhande, Ministeri y’umuco na siporo binyuze kuri Minisitiri Amb.Habineza Joseph, yavuze ko na bo basaba imbabazi, dore ko atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo hari n’indi mikino ifite ikibazo nk’iki nka basketball, Volleyball, n’indi.

Amb. Joseph Habineza yagize ati: “ Gusaba imbabazi ni ngombwa, kandi ndumva ndi mu ba mbere bazisabye, kuko sinavuga ngo nari mpari cyangwa sinari mpari gusa ntihagire uwo bagerekaho ibi cyangwa babirenganyirize. Nka Daddy Birori ubwo yatsindaga Libya ibitego 3-0, benshi barahagurutse barabyina, kandi bari babizi neza ko ari umunyamahanga. Ibyabaye byarabaye, icyangombwa ni ukutongera gukora ikosa nk’iri.”

FERWAFA ifashe iki cyemezo cyo gusaba imbabazi nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa (CAF), rifashe icyemezo cyo gusezerera u Rwanda mu mikino nyafurika, aho rwari rwabashije kubona itike yo gukomeza mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Maroc umwaka utaha wa 2015.Ibi bikaba byaratewe n’ikibazo cyagarutsweho cyane cy’umukinnyi Tady Agiti Etakiama(Daddy Birori).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kayijuka9 years ago
    uyu mugabo rwose ntakosa mubonamo gusa akeneye abantu hafi bo kumufasha cyane cyane Kalisa Jules numwe mubamufasha kumara igihe kinini muri iriya Ferwafa kuko imitekerereze ye irihuta cyane kandi ari muri bacye bafite meaters muri sports management yakuye mubihugu byinshi yizemo iburayi rwose Degaule mwiyegereze naho ubundi ntuzarama
  • Tuyizere Samuel 9 years ago
    Birababaje Gusa Amakosa Yabaye Ntazongere Ukundi.





Inyarwanda BACKGROUND