RFL
Kigali

FERWACY: Bayingana Aimable yerekanye icyo umukino w’amagare umariye abanyarwanda n’aho ugeze muri Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/11/2017 6:54
1


Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko mu myaka icumi (10) Tour du Rwanda imaze igiye kumara ikinwa mu buryo bwemewe na UCI hari byinshi imaze kugeraho no kugeza ku bakinnyi by’umwihariko.



Ubwoko bw’imikino yose iba muri Afurika, buri mukinnyi akina yifuza gusohoka uyu mugabane kugira ngo ajye gutara ubunararibonye hirya y’inyanja.

Ibi muri FERWACY babigezeho kuko kuri ubu bafite umubare utagayitse w’abakinnyi bamaze kugera mu makipe yo hanze ndetse banitabira amarushanwa bakitwara neza.

Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team), Areruya Joseph na Mugisha Emmanuel ba Team Dimension Data nibo bakinnyi baheruka kubona amakipe hanze y’u Rwanda kuko bazanayakinira kuri iyi nshuro.

Bayingana avuga ko kuba abakinnyi b’abanyarwanda buri mwaka bajya hanze y’u Rwanda ari umusaruro mwiza wo kuba Tour du Rwanda yafatwa nk’igipimo cyiza cy’intwaro ifasha aba bakinnyi kwambuka imipaka.

“Tour du Rwanda yabaye igipimo cyiza kugira ngo abitwaye neza babone amakipe hanze abaha amasezerano. Ntabwo bapfa kubafata gutyo gusa kuko hari urwego bayiziho. Nakubwira ko abakinnye Tour du Rwanda abenshi b’Abanyafurika bakomeye bagiye babona amakipe baciye muri Tour du Rwanda. Iyo bayivagamo baragendaga bakabona ababaha amasezerano bakajya gukina nk’ababigize umwuga”.

Bayinagana yagaragaje ko n’abanyarwanda batasigaye  agira ati “Cyo kimwe n’abanyarwanda. Abanyarwanda bagiye babona amasezerano kubera Tour du Rwanda kubera ko bagiye bayitwaramo neza. Yaba Valens…na Bosco Nsengimana kugira ngo abone Team Bike Aid n’abandi nka ba Mugisha Samuel nawe yayibonye muri Dimension Data kubera ukuntu yazamutse muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize na Areruya Joseph”.

Tour du Rwanda ni intwaro ikomeye yo kugira ngo abanyarwanda bigaragaze bityo bave ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu Rwanda ahubwo bajye gukina nk’ababigize umwuga.

Bayingana kandi yavuze ko kuri ubu FERWACY hari byinshi bishimira bagezeho muri gahunda ya Tour du Rwanda kuko ngo haba urwego n’agaciro irushanwa rifite kamaze kuzamuka kandi ko n’imitegurire yafashe indi ntera.

“Hari ibyo twishimira twagezeho kuko kuva twatangira Tour du Rwanda kugeza kuri iyi ya cyenda hari byinshi. Twatangiye dufite intege nke, dufite abakinnyi bacye, dufite ubunararibonye bucye ariko ubu tumaze gutera imbere mu buryo bugaragara. Byaba mu mitegurire y’irushanwa ubwaryo, byaba mu guteza imbere abakinnyi bacu kuko twatangiye dutsindwa 2009, 2010, 2011, 2012 na 2013, abanyamahanga baza bakabyitwarira. None tumaze kuyitwara gatatu twikurikiranya, dufite abakinnyi bakina mu marushanwa mpuzamahanga yemwe bakanatwara imidali. Ibyo byose byabaye mu mwaka icyenda”. Bayingana Aimable.

Olivier Grand-Jean (iburyo), ushinzwe kumenya imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo, Aimable Bayingana (hagati) na  Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda cyane arebana n'abaterankunga

Bayingana Aimable (Hagati) avuga ko mu myaka 10 FERWACY yishimira ibyagezweho

Akenshi usanga muri Afurika bashyiraho amarushanwa akomeye ariko ugasanga yabaye umwaka umwe cyangwa itatu ikurikiranye waza kureba mu mateka ugasanga hari igihe ryamaze igihe ritaba cyangwa ugasanga ryaribagiranye.

Bayingana avuga ko kuba magingo aya  Tour du Rwanda iriho nta kibazo ifite, nabyo hari irindi shema bitera ku iterambere ry’umukino w’amagare.

Bayingana ati” Hari amasiganwa yabayeho mbere ya Tour du Rwanda. Amwe na Tour of South Africa, zirasenyuka. Hari izindi ziba umwaka umwe ukongera ugasimbuka, nka ziriya za Misiri zikamara n’indi myaka zitabaye. Hari izagiye zisubira inyuma nka Tour du Faso. Ariko muri Afurika  Tour du Rwanda yonyine niyo igiye kuva ku cyiciro kimwe ikajya ku kindi itarigeze isubira inyuma na rimwe”.

Mu myaka 30 Tour du Faso imaze iracyari ku rwego rwa  2.2 mu gihe u Rwanda rumaze imyaka icumi rwenda kujya kuri 2.1. Algeria na Algeria ziracyari mu rwego rwa 2.2.

Tour du Rwanda ya 2014 yatwawe na Ndayisenga Valens, 2015 Jean Bosci Nsengimana arayifata mbere yuko mu 2016 Ndayisenga Valens ayisubiza.

Kuri ubu mu 2017 igomba gutangira kuwa 12 ikarangira kuwa 19 Ugushyingo 2017 hakorwa intera ya kilometero 816 (816 Km). Intera ndende izaba irimo ni aho abasiganwa bazava mu Karere ka Nyanza bagana mu karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180 (180 KM).

Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:

1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM

2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM

3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM

4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM

5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM

6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM

7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM

8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM

Ndayisenga Valens hagati ya Areruya Joseph (Ibumoso) na Mugisha Samuel (Iburyo)

Ndayisenga Valens hagati ya Areruya Joseph (Ibumoso) na Mugisha Samuel (Iburyo)/Photo: Ngabo Robben

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BEPA6 years ago
    Ndabona igihe kigeze nanone ngo abanyarwanda bongere babone ibyishimo, kubera ko byanze bikunze ibendera ry'igihugu cyacu rigomba kongeraa rikazamurwa kubera ko twizeye neza ko abakinyi bacu bahagarariye u Rwanda biteguye neza kandi na federation yabahaye ibyangombwa byose bakeneye ,Turashimira Aimable BAYINGANA kubera ko twumvise ibiganiro yagiye atanga tubona ko twiteguye neza kongera gutwara iyi Tour.





Inyarwanda BACKGROUND