RFL
Kigali

FERWABA yasinyishije umuyobozi mushya wa tekinike wakanyujijeho muri NBA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2017 0:21
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryabonye umuyobozi wa tekinike (FERWABA Technical Director) Joby Wright ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wabaye umutoza n’umuyobozi wa tekinike mu makipe atandukanye yo muri shampiyona ya NBA.



Joby Wright w’imyaka 66 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara akorana n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) muri gahunda zose zigamije iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda hagamijwe gushaka umusaruro no guhangana n’ibihugu bikomeye muri Basketball.

Mu masezerano y’imyaka ibiri (2), Wright azaba yita cyane mu gutegura uburyo buhamye bwo kwigisha no kongerera ubushobozi abatoza, kujya inama mu gutoranya abatoza b'amakipe y’igihugu, gushyiraho gahunda yo kuzamura basketball mu bana bato, gushaka abafatanyabikorwa mu bikorwa remezo n’ibikoresho, gushaka amahugurwa hanze y’u Rwanda n’ibindi byose byagirira umukino akamaro. Bikaba biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2017 ahagana saa moya n'igice z'umugoroba (19h30').

*Joby yabaye umutoza wa kaminuza ya Miami n’iya Wyoming muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Yamaze imyaka icyenda (9 ) yungirije Bob Knight, umutoza wa Indiana Hoosiers.

*Muri 1990, Wright yagizwe umutoza mukuru wa Miami (Ohio),
mbere yuko mu 1999 aba umutoza mukuru n’umuyobozi w’amarushanwa muri Harlem.

*Wright ubu yakoraga nk’umutoza n’umuyobozi wa tekinike muri NBA Africa, aho yatangije Basketball mu bana muri Bafokeng kingdom muri Afurika y’epfo.

*Uyu mugabo ufite uburebure bwa metero ebyiri n’iby’ijana bitatu (2.03m), yabaye umukinnnyi wa Basketball utoroshye kuko mu 1972 yagiye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kuba bahabwa amahirwe yo gukina muri shampiyona ya NBA. Icyo gihe yaje gutoranywa ari ku mwanya wa 18 ku rutonde rwa Seattle SuperSonics dore ko yakinaga mu bagana imbere baturutse hagati. Mu rugendo rwe rwo gukina yambaye nimero 14, 20, 22 na 24.

Image result for Joby Wright/BasketballJoby Wright yabaye umukinnyi, umutoza  n'umuyobozi wa tekinike

Muri Seattle SuperSonics, yakinnyemo hagati y’1972-1973, yakinnyemo imikino 77 aho abahanga bavuga ko buri mukino yagiye akina iminota 12, agatsinda amanota asaga ane buri mukino akanakiza inkangara (Rebounds) byibura inshuro eshatu mu mukino.

Mu mwaka w’imikino 1973-1974 yakinnye imikino itatu muri Memphis Tams aho yatsinzemo byibura amanota ane mu mukino akanakiza inkangara (Rebounds) inshuro eshanu muri buri mukino.

Mu mwaka w’imikino 1974-1975 ntiyigeze akina, mbere y'uko mu 1975-1976 akina imikino 23 muri ABA (Virginia Squires) na San Diego agatsinda byibura amanota 5.3 mu mukino akanakiza inkangara inshuro byibura 2.6 buri mukino.

Nyuma yo gukina imyaka itatu muri shampiyona ya NBA aba mu ikipe ya ABA, Wright yahise ajya ku mugabane w’i Burayi akinayo imyaka ibiri aho yari mu ikipe ya Turun NMKY muri Finland.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND