RFL
Kigali

FC Marines 0-1 Police FC: Seninga Innocent abona ko Ndayishimiye Antoine Dominique akwiye umwanya ubanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2018 23:29
0


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko Ndayishimiye Antoine Dominique ukina ataha izamu muri iyi kipe amaze kumwemeza ko akwiye umwanya wo kubanza mu kibuga nyuma yuko yari amaze kumuha amanota atatu imbere ya FC Marines ku munsi wa 11 wa shampiyona.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2018 ubwo Police FC yasuraga FC Marines kuri sitade Umuganda, Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze igitego kimwe rukumbi ku munota wa 65’ w’umukino ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy winjiye asimbuye Nzabanita David bita Saibadi.

Nyuma y’umukino, Seninga Innocent yawiye INYARWANDA ko mu mikino Police FC imaze igihe ikina yamaze kubona ko Ndayishimiye Antoine Dominique yamaze kugarura ikizere kuko imikino itandukanye afasha ikipe no kuba yakwitsindira.

“Burya umukinnyi ashobora kumara igihe atameze neza mu kibuga ariko ntabwo biba bivuze ko yabaye umuswa kuko burya umupira w’amaguru usaba kwihangana no gukora cyane nta kwiheba. Navuga ko Dominique (Ndayishimiye Antoine) ari mu bihe byiza kuko amaze imikino itari micye adufasha rimwe akanadutsindira cyane hanze ya Kigali. Akwiye umwanya kuko amaze kubikorera. Gusa biramusaba gukora cyane kurushaho”. Seninga Innocent

Akenshi Ndayishimiye Antoine Dominique akunze gutsinda ibitego ku mikino Police FC iba yasohotse mu mujyi wa Kigali. Ndayishimiye yafashije Police FC gutsinda Espoir FC i Rusizi muri shampiyona ubwo yabatsindiraga igitego iminota igiye. Yaje gufungura amazamu i Nyakarambi ubwo Police FC yatsindaga Kirehe FC ibitego 2-1 dore ko igitego cya kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira n'ubundi yahawe na Ndayishimiye Antoine Dominique bita Maestro. Kuri uyu wa Gatandatu yongeye gutsinda igitego cyakuye Police FC i Rubavu mu mahoro.

Ubwo Ndayishimiye Antoine Dominique yari agiye gutsinda igitego i Nyakarambi mu gikombe cy'Amahoro

Ubwo Ndayishimiye Antoine Dominique yari agiye gutsinda igitego i Nyakarambi mu gikombe cy'Amahoro (Photo: Saddam MIHIGO)

Umwaka w'imikino ushize (2016-2017) Ndayishimiye Antoine Dominique yakunze kwibera ku ntebe y'abasimbura

Umwaka w'imikino ushize (2016-2017) Ndayishimiye Antoine Dominique yakunze kwibera ku ntebe y'abasimbura (Photo: Saddam MIHIGO)

Muri uyu mukino watumye Police FC igwiza amanota 18 ayiraza ku mwanya wa kane, yari yanagiye akoresha uburyo bw’abakinnyi bane inyuma, batatu hagati na batatu imbere (4:3:3). Bwanakweli Emmanuel yari mu izamu, Manishimwe Yves, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein na Patrick Umwungeri bari mu bwugarizi.

Ngendahimana Eric yakinaga akingira ikibaba abugarira (Holding Midfielder) noneho Nizeyimana Mirafa na Nzabanita David bagakina imbere ye gato baherecyeza Ndayishimiye Antoine Dominique wacaga iburyo agana imbere , Nsengiyumva Moustapha agace ibumoso bityo Mico Justin agasatira mu buryo bufunguye.

Mu bakinnyi barindwi iyi kipe yari ifite ku ntebe y’abasimbura harimo na Neza Anderson umaze igihe atitabazwa muri Police FC bitewe n’imvune cyo kimwe n’uburwayi bwari bwaratewe n’impanuka yahuye nayo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017.

Abandi bari bari ku ntebe y’abasimbura umukino ugitangira barimo; Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muhinda Bryan, Niyonzima Jean Paul, Neza Anderson, Biramahire Abeddy na Usabimana Olivier.

Ku munota wa 55’ ubwo Seninga yabonaga ko igitego cyabaye amahamba, yahise ahindura uburyo bw’imikinire ahita atangira gukina (4:2:3:1). Ibi byaje gukurikirwa nuko Nsengiyumva Moustapha asimbuwe na Usabimana Olivier naho Nzabanita David agaha umwanya Biramahire Abeddy.

Aha byaje kuba ngombwa ko Mico Justin akina inyuma ya Biramahire Abeddy, Usabimana Olivier wavuye muri FC Marines akina aca ibumoso asatira naho Ndayishimiye Antoine Dominique we aguma iburyo aho yari yatangiriye.

Nyuma y’amanota atatu (3), uyu mutoza yavuze ko gahunda ikurikira ari uko abakinnyi bagomba kumva ko ikipe ishaka igikombe kuko abayobozi baba bakoze ibyo basabwa byose kugira ngo abakinnyi n’abatoza batagira icyo bitwaza.

“Nuko nk’ikipe irwanira igikombe tutagomba gutakaza amanota 3 kuko ubuyobozi ntacyo buba butakoze kugira ngo tubigereho. Nko kugenda umunsi umwe mbere y’umukino ukarara muri hoteli nziza n’ibindi… natwe tugomba kubaha icyubahiro kibakwiye dutsinda uyu mukino tunategura indi mikino iri imbere mu mwuka mwiza".Seninga

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC avuga ko bagomba kureba uko batazongera gutakaza amanota

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko bagomba kureba uko batazongera gutakaza amanota (Photo: Saddam MIHIGO)

Police FC igomba gukomeza imyitozo yitegura kwakira FC Kirehe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2018.

Ubwo abakinnyi ba Police FC bari bashagaye Ndayishimiye Antoine Dominique (14) amaze gutsinda KIrehe FC mu gikombe cy'Amahoro 2018

Ubwo abakinnyi ba Police FC bari bashagaye Ndayishimiye Antoine Dominique (14) amaze gutsinda Kirehe FC mu gikombe cy'Amahoro 2018 (Photo: Saddam MIHIGO)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND