RFL
Kigali

Fashion Sakala wari wazonze APR FC itsindwa na Zanaco FC ntazongera kuyikinira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2017 14:14
0


Fashion Sakala ukinira ikipe y’igihugu ya Zambia y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 kuri ubu ntakiri umukinnyi wa FC Zanaco iherutse gusezerera APR FC kuko yakinnye umukino kuri sitade Amahoro i Remera agomba guhita yerecyeza mu Burusiya mu ikipe ya Spartak Moscow yari yaramaze kumugura.



Fashion Sakala w’imyaka 19 akina hagati ku ruhande rw’iburyo cyo kimwe nuko yakina ibumoso nk’uko abari kuri sitade Amahoro babyiboneye, yakoze igeragezwa  muri Spartak Moscow kuva kuwa 1 Gashantare 2017 asinya amasezerano ku wa 13 Gashyanyate 2017.

Fashion Sakala wari wambaye nimero 30 ubwo Zanaco yakinaga na APR FC, azakinira Spartak Moscow kugeza kuwa 30 Kamena 2020. Uyu musore ureshya na metero imwe n’ibice 80 (1.80m) afite ubushobozi bwo gukina ku mpande ndetse n’imbere y’izamu nka nimero icyenda (central-forward), akaba azwiho gukoresha cyane akaguru k’iburyo (right foot).

Ikipe ya FC Zanaco igomba kuzakina na Young Africans yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima, ubwo bazaba bakina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Total CAF Champions League).

Kuri ubu Fashion Sakala ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 23 iri gutegura imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu bazakira kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 12 Werurwe 2017. Imikino izabera mu mujyi wa Lusaka na Ndola.

 Fashion Sakala

Fashion Sakala ubu ni umukinnyi wa Spartak Moscow

Fashion Sakala

Fashion Sakala agorana na Sekamana Maxime

Fashion Sakala

Fashion Sakala agerana hasi na Mukunzi Yannick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND