RFL
Kigali

Eyob Metkel yatwaye agace ka Kayonza-Kigali, Areruya Joseph agumana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/11/2017 23:18
0


Eyob Metkel umunya-Erythrea ukinira Team Dimension Data for Qhubeka muri Afurika y’Epfo, ni we watwaye agace ka Kayonza-Kigali muri Tour du Rwanda 2017 akoresheje isaha imwe,iminoita 58 n’amasegonda 55 (1h58’55”) ku ntera ya kilometero 86 (86Km).



Uyu mugabo yaje akurikiwe na Areruya Joseph umunyarwanda bakinana muri Team Dimension Data. Areruya yakoresheje 1h58’58” mbere yuko Debreton Joseph ukinira ikipe y’igihugu ya Erythrea wakoresheje1h59’03”.

Eyob Metkel asesekara kuri sitade ya Kigali

Eyob Metkel asesekara kuri sitade ya Kigali

Nsengimana Jean Bosco yageze kuri sitade ya Kigali akoresheje ibihe bimwe na Areruya mu gihe Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa 11 akoresheje 1h59’30”. Nyuma yo kugera kuri sitade ya Kigali ari imbere ya Areruya amasegonda atatu (3”), Eyob Metkel yavuze ko yishimye ko we na Areruya bahagaze neza mu irushanwa bityo Team Dimension Data ikaba ifite umwenda w’umuhondo.

Mu magambo ye yagize ati“Ni byiza ko nageze i Kigali ndi imbere kandi umwenda w’umuhondo ukaba ufitwe na Areruya mugenzi wanjye dukinana. Ni ishema kuri Dimension Data duhagarariye. Ndizera ko kuri iki Cyumweru tuzaba dukora ibyiza kurushaho”.

Areruya Joseph yavuze ko kuri iki Cyumweru agomba gushimisha abanyarwanda atwara Tour du Rwanda kuko ngo amasegonda 35” yizigamye azareba uko yayongera.

“Ndishimye kuko umwenda w’umuhondo uracyari uwanjye. Gusa icyo nifuza nuko natwara Tour du Rwanda bigatuma abanyarwanda baririmba Rwanda Nziza. Kandi mbijeje ko nzakora uko nshoboye nkayitwara”. Areruya Joseph

Mu gutanga ibihembo, Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi w’umunyarwanda na Afurika uhagaze neza ndetse anahabwa umwenda w’umuhondo mushya kuko n’ubundi yari yahagurutse i Kayonza yambaye undi.

Ruberwa Jean Damascene, umunyarwanda ukinira Benediction Club yahembwe nk’umukinnyi warushije abandi guhatana mu isiganwa ry’umunsi naho Natnael Mebrahtom ukomoka muri Erythrea yatwaye igihembo cy’umukinnyi wazamutse neza udusozi twari mu nzira ya Kayonza-Kigali.

Kuri iki Cyumweru ubwo hari bube hasozwa Tour du Rwanda 2017, abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali intera ya kilometero 120 (120 km) ari nayo mpamvu bagomba kuzenguruka inshuro icyenda (9).

Abakinnyi 10 ku rutonde rusange:

1.Areruya Joseph: 17h23’09”

2.Eyob Metkel:17h23’44”  

3.Kangangi Suleiman: 17h24’41”

4.Nsengimana Jean Bosco:  17h25’14”

5.Patrick Byukusenge: 17h26’01”

6. Ndayisenga Valens: 17h26'35"

7.Jeannes Mathieu: 17h26'36" 

8. Munyaneza Didier: 17h27'01"

9. Tesfom Okubamariam: 17h27’26"

10.Simon Pelaud: 17h28'57"

Areruya Joseph asesekara i Nyamirambo

Areruya Joseph asesekara i Nyamirambo

Eyob Metkel afuhereza "Champagne" i Nyamirambo

Eyob Metkel afuhereza "Champagne" i Nyamirambo

Eyob Metkel

Eyob Metkel

Abafana i Nyamirambo

Abafana i Nyamirambo

Abafana i Musanze muri iki gitondo

Areruya Joseph yambikwa umwambaro w'umunyafurika mwiza

Areruya Joseph yambikwa umwambaro w'umukinnyi uri imbere

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Areruya Joseph yahembwe nk'umunyafurika witwaye neza

Areruya Joseph yahembwe nk'umunyafurika witwaye neza 

Areruya Joseph yahembwe nk'umunyarwanda witwaye neza

Areruya Joseph yahembwe nk'umunyarwanda witwaye neza 

Abafana buriye umuryango wa sitade ya Kigali

Abafana buriye umuryango wa sitade ya Kigali

Uwizeyimana Bonaventure watwaye Nyamata-Rwamagana ubu ari ku mwanya wa 32 ku rutonde rusange

Uwizeyimana Bonaventure watwaye Nyamata-Rwamagana ubu ari ku mwanya wa 32 ku rutonde rusange

Ndayisenga Valens yageze i Nyamirambo ari wa 11

Ndayisenga Valens yageze i Nyamirambo ari wa 11

Nsengimana Jean Bosco yahageze ari uwa 4

Nsengimana Jean Bosco yahageze ari uwa 4

Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yahageze ari uwa 26

Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yahageze ari uwa 26

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club umunyarwanda uumaze gukina Tour du Rwanda nyinshi (9)

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club umunyarwanda umaze gukina Tour du Rwanda nyinshi (9)

Simon Pelaud yageze i Nyamirambo ari uwa 36

Simon Pelaud yageze i Nyamirambo ari uwa 36

Abafana ku muhanda

Abafana ku muhanda 

Nyabugogo

Nyabugogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND