RFL
Kigali

EUROPA LEAGUE: Amakarita atatu y'imituku yatanzwe, Manchester United na Ajax ziyuha akuya zishyirwa zibonye itike y’umukino wa nyuma

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/05/2017 12:41
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 hakinwaga imikino 2 yo kwishyura ya 1/2 mu irushanwa rya Europa League, aho mu Bufaransa Lyon yakiraga Ajax, mu gihe ku rundi ruhande mu Bwongereza, ikipe ya Manchester United yari yakiriye Celta Vigo, iyi mikino yombi ikaba yarangiye hatanzwe amakarita 3 y'imituku.



Ni imikino ibiri yaryoheye abayirebye dore ko yari ishiraniro ndetse Manchester United na Ajax zabonye itike bizigoye nubwo zahabwaga amahirwe mbere y’umukino bitewe n’uburyo zari zitwaye mu mikino ibanza, aya makipe yombi kandi ku mukino wa nyuma azaba adafite ba myugariro babo Eric Bailly ku ruhande rwa Manchester United na Nick Viergever wa Ajax bombi babonye ikarita z'umutuku mu minota ya nyuma y'umukino.

Belgian midfielder Fellaini (right) heads past Celta Vigo goalkeeper Sergio Alvarez (left) to open the scoring

The 29-year-old (left) made the most of his chance after being found at the back post by Marcus Rashford Fellaini afungura amazamu

Duhereye ku mukino wa Manchester United na Celta Vigo, iyi kipe y’amashitani atukura yakiniraga imbere y’abafana bayo i Old Trafford inazigamye igitego yari yatsindiwe na Rashford mu mukino ubanza muri Espanye. Ibintu byatangiye neza ku basore ba Jose Mourinho bafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe ku munota wa 17 na Marouane Fellaini ku mupira mwiza yari ahawe na Rashford.

Marouane Fellaini (right) celebrates with Jesse Lingard (left) after giving his team the lead in the Europa League clashFellaini na Lingard bishimira igitego cya mbere cyabonetse hakri kare

Fellaini (2nd left) is congratulated by his United team-mates after breaking the deadlock at Old TraffordAbasore ba Jose Mourinho bishimira igitego cya mbere

Aha ibintu byari bitangiye kugaragara ko bishobora kutorohera Celta Vigo yasabwaga ibitego byibuze bibiri, gusa iyi kipe ntabwo yigeze iva mu mukino kuko bagerageje kotsa igitutu ikipe ya Manchester ariko igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.

Manchester United and Celta Vigo players watch on as Facundo Roncaglia's header nestles into the bottom cornerManchester United yishyuwe mu minota ya nyuma, abakinnyi n'abafana bagwa mu kantu

Roncaglia (centre) races back to the halfway line with his team-mates after equalising in the 85th minuteRoncaglia yishimira igitego yari amaze kubonera Celta Vigo

Mu gice cya kabiri Celta Vigo yakomeje gusatira bikomeye ndetse iza kubona igitego ku munota wa 85 cyatsinzwe na Facundo Sebastian Roncaglia. Nyuma yaho gato ku munota wa 88 Eric Bailly myugariro wa Manchester na Facundo Sebastian Roncaglia wari umaze gutsindira Celta Vigo bagiranye ubushamirane bukomeye bararwana ndetse bombi umusifuzi abereka ikarita itukura birukanwa mu mukino. Iyi kipe ya Celta Vigo yasabwaga ikindi gitego kimwe gusa ngo ikomeza ku giteranyo cy’ibitego byinshi yatsindiye hanze, yakomeje gushyira igitutu kuri Manchester ariko iminota 90 irinda irangira nubwo ku masegonda ya nyuma y’inyongera bahushije igitego cyari cyabazwe cyari kubahesha itike.

Eric Bailly attempts to shove Roncaglia as players from both sides clashed in the closing stages of the semi-finalFellaini na Pogba bagerageza kubuza Bailly kurwana

Bailly (centre) and  Roncaglia (2nd left) are both shown red cards by Romanian referee Ovidiu Hategan (right)Eric Bailly ntazakina umukino wa nyuma, byatumye Mourinho avuga ko ntacyo uyu musore yitaho nyuma yo kubona amakarita abiri y'umutuku muri iyi mikino ya Europa League

Bailly (left) and Roncaglia (2nd right) continue to argue with each other as they are escorted from the pitch by officialsAba basore basohotse baterana amagambo

French midfielder Paul Pogba (right) breaks away from Namanja Radoja (left) during the first half of the match

Pogba (centre) produced a superb bit of ball juggling to find his way past two Celta midfielders and start an attackPogba yari ahagaze neza muri uyu mukino

United manager Jose Mourinho (left) can't help but laugh as Celta boss Eduardo Berizzo (right) bemoans a missed chanceMourinho nta kindi yari gukora uretse guseka umutoza mugenzi we nyuma yo guhusha uburyo bwa nyuma bwari bwabazwe

Indi kipe yahuye n’akazi katoroshye ko kwerecyeza ku mukino wa nyuma ni Ajax yo mu Buholande, iyi kipe yari ifite impaba y’ibitego 4-1 yatsintsinze Lyon mu mukino ubanza, yageze kuri stade des lumières yongera impamba ubwo yabonaga igitego cya mbere ku munota wa 27 gitsinzwe na Kasper Dolberg.

Lyon's fans provided a spectacular banner before kick-off in their semi-final second leg

Abafana ba Lyon bari babukereye 

Dolberg is congratulated after he delivered an exquisite dinked finish to put Ajax 1-0 up

Aha abasore ba Ajax bishimiraga igitego cyabo cya mbere bari babonye

Nubwo abakurikiraga uyu mukino babonaga ko inzozi za Lyon zirangiye iyi kipe yagumye mu mukino ndetse ku munota wa 45 Lacazette yafunguye amazamu kuri penaliti, maze nyuma y’akanya gato uyu mugabo asubyamo mbere y’uko amasegonda ya nyuma y’igice cya mbere arangira, byatumye Lyon ijya mu kiruhuko yizeye ko ibindi bitego bibiri bishobora kuboneka.

17-year-old defender Matthijs de Ligt fouls Lacazette in the penalty area on Thursday

Lacazette carries the ball up the pitch after calmly slotting home the penalty to equalise

Alexandre Lacazette yavuniwe mu rubuga rw'amahina ahabwa penaliti ahita ayinjiza neza

Alexander Lacazette scored twice in 90 seconds to put Lyon 2-1 ahead at the interval

The France striker scored again less than 90 seconds later to make it 2-1 to Lyon on Thursday

Uyu rutahizamu wavukiye i Lyon igice cya mbere cyarangiye aboneye ikipe ye ibitego 2-1

Mu gice cya kabiri ikipe ya Ajax yinjiye igerageza kwihagararaho inasatira Lyon ku buryo mu minota ya mbere y’ikigice byagaragaraga ko Ajax ariyo ishobora kuba yabanza igitego ariko ibintu byahinduye isura ku munota wa 81 ubwo Rachid Ghezzal yaboneraga Lyon igitego cya 3, ndetse nyuma y’iminota ibiri gusa Nick Viergever wa Ajax ahita ahabwa ikarita itukura, maze icyizere cy’iyi kipe yo mu mujyi wa Lyon ayatizwaga umurindi n’imbaga y’abafana kirazamuka byatumye iminota ya nyuma ikinanwa ishyaka riri hejuru hagati y’aya makipe yose ariko Lyon yashakaga igitego kiyijyana mu minota y’inyongera ikomeza kugera imbere y’izamu kenshi ariko kubera igihunga kinshi bagatakaza uburyo bwinshi kugeza ubwo umusifuzi yarangizaga umukino bikiri 3-1, Ajax ihita yikomereza ku giteranyo cy’ibitego 5-4 mu mikino yombi.

Rachid Ghezzal celebrates after scoring Lyon's third goal on the night to put them 3-1 ahead

Rachid Ghezzar yishimira igitego cya 3 cyabahaga icyizere cyo gukomeza guhatana

Davy Klaasen and Andre Onana are delighted after the final whistle on Thursday in Lyon

Ajax's players react after the game as the match finished 5-4 to the Dutch side on aggregate

Ajax niyo yabyinnye intsinzi ya nyuma

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzabera i Stockholm muri Suwede tariki ya 24 Gicurasi 2017, akaba ari ku nshuro ya mbere Manchester United izaba ikina umukino wa nyuma wa Europa League.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND