Etincelles na FC Marines amakipe yombi abarizwa mu mujyi wa Rubavu yarangije imyitozo yitegura guhatana mu irushanwa rya Gisenyi-Intsinzi Cup aho ikipe ya Etincelles FC igomba kwisobanura na APR FC naho FC Maerines igacakirana na AS Kigali. Imikino izatangira kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama ikazarangira kuwa 2 Nzeli 2017 kuri sitade Umuganda.
Ikipe ya Etincelles FC ifite abakinnyi batandukanye barimo n’abashya nka Isaac Muganza wakiniraga Kiyovu Sport, igomba kwakira APR FC kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017 saa kumi n’ebyiri kuri sitade Umuganda naho FC Marines ikazakira AS Kigali saa saba n’iminota 30’.
Etincelles FC kuri ubu ifite abakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo; Kambale Salita Gentil, Kayigamba Jean Paul, Guilomosa Guilain, Gikamba Ismael, Rukundo Protegene (GK), Ndagijimana Ewing, Nsengayire Sadjati biyongeraho abakinnyi bashya bashobora kuzitabazwa muri iri rushanwa barimo; Isaac Muganza na Jean Bosco Akayezu bita Welbeck wavuye muri Police FC.
Ku ruhande rwa FC Marines yo kuri ubu yamaze kujya mu mwiherero yitegura kwisobanura na AS Kigali. Iyi kipe yamaze gusinyisha Rulisa na Shyaka Regis bavuye muri Sunrise FC bazanwe na Nzunga Thierr. Aba bakinnyi bashya biyongeraho Iratwizihije Cedric bita Nesta ndetse na Usanase Francois bita Flamini wahoze muri Rayon Sports.
Etincelles FC yatangiye imyitozo saa mbili nyuma ya FC Marines yari yatangiye saa kumi n'ebyiri z'igitondo
Isaac Muganza uvuye muri Kiyovu Sport yatangiye imyitozo muri Etincelles FC kuwa Kabiri
Niyonkuru Sadjati (iburyo) na Sibomana Alafat (ibumoso)
Myugariro Ndagijimana Ewing umwe mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga bakina APR FC
Kayigamba Jean Paul myugariro wa Etincelles FC mu myitozo
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC atanga amabwiriza mu myitozo
Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC aca bugufi ashaka gutega Gikamba Ismael
Kambale Salita Gentil ashaka inzira igama mu izamu
Kambale Salita Gentil ashobora kugora APR FC kuko mu myitozo yagiye atsinda ibitego by'amashoti ya kure rimwe akanatsindisha umutwe
Boura wahoze muri FC Marines kuri ubu ari muri Etincelles FC
Akayezu Jean Bosco bita Welbeck nawe ameze neza mu bijyanye no gusatira
Kambale Salita Gentil (uhagaze) azakomeza kuba kapiteni wa Etincelles FC
Gikamba Ismael ukina hagati muri Etincelles FC
Abakinnyi ba Etincelles FC bigorora
Imyitozo irangiye
Dore uko amakipe azahura:
Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017
B: As Kigali vs Marines 13h30-15h00'
C: Kabasha vs Virunga 16h00- 17h30’
A: APR FC vs Etincelles 18h00-19h30’
Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017
-Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 h30-17 h30’
-Iyatsinze B vs Best Loser 18 h00-19h30’
Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017
-Umwanya wa gatatu: 14h00-15h30'
-Umukino wanyuma : 16 h00-17 h30’
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO