RFL
Kigali

AMAVUBI: Ese umunyarwanda uzungiriza Antoine Hey azajya akora ate?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/03/2017 14:06
0


Ku gicamunsi yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryeretse abanyamakuru Antoine Hey umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse Nzamwita Vincent de Gaulle avuga ko ari ihame ko azungirizwa n’umutoza w’umunyarwanda.



Mu busanzwe hano mu Rwanda usanga umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu aba asanzwe afite ikipe (Club) atozamo, imikino y’ikipe y’igihugu yarangira agasubira ku kazi muri iyo kipe ku buryo ni yo yirukanywe ahita asubira mu kazi ke ijana ku ijana.

Muri uyu muhango wo gusobanurira abanyamakuru icyo Antoine Hey azafasha u Rwanda mu mupira w’amaguru, Nzamwita yanavuze ko uburyo bwari bumenyerewe aho usanga umutoza wungirije aba anafite indi kipe, atariko babyifuza nka FERWAFA kuko uyu mwungiriza azaba anafite inshingano mu makipe y’ingimbi.

“Icyifuzo cyacu (FERWAFA) nuko aguma mu ikipe (Amavubi) mu buryo buhoraho kugira ngo anafashe umutoza (Hey) mu bindi kuko murumva…mu busanzwe gahunda turi gutegura turatecyereza…nuko umwungiriza icya mbere nuko azaba umujyanama mu makipe yose y’abana (Amavubi Juniors)”. Nzamwita Vincent de Gaule.

Mu kazi katoroshye umutoza wungirije azaba afite harimo ko azanaba ariwe mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yabakinnyi batarengeje imyaka 20 (Amavubi U20).

“Umutoza wungirije azaba umutoza mukuru w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 kuko we (umutoza mukuru) na staff ye bazaba banafite abaterengeje imyaka 23. Ubu iyo ugiye ugafata umutoza uri mu marushanwa uba umwiciye ikipe ye iri muri shampiyona. Icyo tuza gukora , ikihutirwa ni ugufata umunyarwanda uri muri club akajya afasha staff tyechnique (Abatoza bakuru)  ariko shampiyona nirangira dukore amasezerano yuko umwungiriza aba yiteguye kuza kuba muri iyi nzu (FERWAFA) akanagiramo ibiro”. Nzamwita Vincent.

Uyu mugabo asoza avuga ko Antoine Hey agiye kwicara akareba buri kimwe cyose abona kizamufasha kugera ku ntego nyuma azagihabwe azategerezweho umusaruro ntacyo abura atahawe. Mu masezerano y’umwaka umwe (Ushobora kongerwa) Antoine Hey asabwa gufasha u Rwanda kubona itike y’igikombe cya Afurika cyu’ibihugu (AFCON2019) n’itike y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2018).

Mu gihe u Rwanda ruzaba rwabonnye itike y’igikombe cya Afuriko ngo bizaba ari nk’ubwa mbere kuko Nzamwita abona ko itike u Rwanda rwabonye mu 2004 nta gaciro ngo kuko hari higanjemo abakinnyi b’abanyamahanga batsindwaga bakabyina aho kubabara. 

Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita Vincent de Gaulle perezida wa FERWAFA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND