RFL
Kigali

Eric Rutanga yatangiye imyitozo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2018 17:48
1


Eric Rutanga Alba myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yatangiye imyitozo yoroheje yiganjemo kwiruka nyuma y’ikibazo yari amaranye iminsi mu mitsi y’itako.



Ni imyitozo akorera kuri sitade Amahoro I Remera ahaba hakunze kuba hari n’abaganga batandukanye. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018 n’ubundi uyu mugabo yari yakoze iyi myitozo afatanya Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa Bugesera FC ariko we udafite ikibazo.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’iyi myitozo, Eric Rutanga yavuze ko ikibazo yari afite mu itako yumva kigenda kirangira ku buryo ubwo Rayon Sports izaba igeze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu azahita atangira kwitabira imyitozo bitegura Sunrise FC mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018.

“Nagize ikibazo cy’imvune mu itako ariko ubu meze neza nta kibazo. Nakoraga nikoresha ngo numve uko meze ariko ubu nta kibazo. Ndatangirana nabo nibaza (Rayon Sports), nibava mu rugendo nzakorana nabo. Umukino wa Sunrise nawukina ariko ntabwo ndaba neza mu myitozo ariko nk’umukino wo kwishyura nawukina naho uwubanza wo sinakina iminota myinshi”. Eric Rutanga

Eric Rutanga yizera ko umukino wo kwishyura wa Sunrise FC azaba ameze neza

Eric Rutanga yizera ko umukino wo kwishyura wa Sunrise FC azaba ameze neza

Agaruka ku buryo abakinnyi bagenzi be bitwaye bakanganya na USM Alger bakanganya igitego 1-1, Eric Rutanga Alba avuga ko bitwaye neza ku buryo bakabaye baranatsinze umukino, gusa ngo bagowe no kuba bari bafite umubare muto w’abakinnyi.

“Umukino wari mwiza. Wabonaga ku ruhande rwacu abakinnyi bafite ishyaka, umukino wabaye nk’uko abantu batabitecyerezaga kuko ntawayihaga amahirwe ariko nk’abakinnyi barabyitwayemo neza. Mbona harabayeho ikibazo cy’umubare muto w’abakinnyi kuko umukino twari tuwufite dutsindwa igitego ku munota wa 85’”. Rutanga.

Mubumbyi Bernabe Baloteli (Ibumoso) na Eric Rutanga (iburyo) bakora imyitooz yo kwiruka

Mubumbyi Bernabe Baloteli (Ibumoso) na Eric Rutanga (iburyo) bakora imyitooz yo kwiruka

Eric Rutanga ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yakabaye yarajyanye n'abandi ariko asigara bitewe nuko afite ikibazo cy'imvune. Abandi batajyanye n'ikipe bikagira ingaruka barimo Kwizera Pierrot, Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y'umuhondo, Usengimana Faustin wagiye muri Qatar gushaka ikipe ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy uri muri gahunda yo gushaka ikipe hanze y'u Rwanda.

Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2018 igeze muri 1/2 cy'irangiza aho izahurira na Sunrise FC. Umukino ubanza uzakinwa kuwa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 i Nyagatare mbere yo gukina umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Kane tariki ya 9 Kanama 2018 kuri sitade ya Kigali.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bite5 years ago
    Iyo muvuga abakinyi ba Rayon sports harihobamwe mudashiramwo.Kubera iki ? Kandi tuzi neza ivyo bakoze kandi babaye best players ba equipe.





Inyarwanda BACKGROUND