RFL
Kigali

CYCLING: Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2018 12:27
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo hatangira isiganwa ry’imbere mu gihugu riba mu buryo ngaruka kwezi, hagamijwe gufasha abakinnyi kuzamura urwego rw’abakinnyi no kuzamura impano nshya. Muri uyu mwaka izaba ikinwa ku nshuro yayo ya gatatu kuva mu 2015.



Nk’uko Rwanda Cycling Cup 2017 yatangiye hibukwa Byemayire Lambert wari visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) akaza kwitaba Imana, muri uyu mwaka w’imikino muri FERWACY naho hazabanza agace ka Kigali-Huye muri gahunda yo kwibuka uyu mugabo wagize uruhare rutari ruto mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uko gahunda y’uyu wa Gatandatu iteye, abakinnyi bakuru (Abagabo) n’abari munsi y’imyaka 23 , bazakora urugendo rwa Kigali-Huye rungana n’intera ya kilometero 158 (158 Km) bagerekeho guzenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu (6 Tours).

Inshuro esheshatu (6 Tours) bazazenguruka umujyi wa Huye zingana n’ibilometero bitanu n’igice (5.5 Km). Aba bakinnyi bose hamwe bazazenguruka baturutse ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye- Stade Huye-Girafe Motel-La Poste-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-CHUB-Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye-Hotel Credo bagaruke ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

Abali n’abategarugoli bazakora urugendo rwa Muhanga-Huye ku ntera ya kilometero 81 (81 Km) mu gihe abahungu bakiri bato bazakora urugendo rwa Muhanga-Huye ariko nibahagera ntabwo bazaruhuka ahubwo bazagerekaho kuzenguruka inshuro ebyiri umujyi wa Huye. Aba bahungu bazakora intera ya kilometero 92 (92 Km). Mbere y'uko isiganwa ritangira no mu gusoza, hazabaho umunota umwe wo kwibuka Nyakwigendera Byemayire Lambert. Isiganwa rigomba gutangira saa tatu z’igitondo (09h00’).

Rwanda Cycling Cup 2018 izitangirana amakipe icyenda (9) ava mu bice bitandukanye by’igihugu arimo; Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Benediction Club, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club.

Benediction Club bishimira igikombe

Benediction Club niyo yatwaye igikombe cya 2017 nk'ikipe 

Bayingana Aimable perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko Rwanda Cycling Cup 2018 yabaye nk’aho itinda gutangira bitewe nuko bifuzaga korohereza abakinnyi b’abanyarwanda bakina amarushanwa mpuzamahanga kugira ngo nabo bazakine babone amanota kuko ngo bakunze kuvuga ko iri siganwa riba bari hanze y’igihugu bityo bagatakaza amanota. Bayingana Aimable yagize ati:

Akenshi Rwanda Cycling Cup tuyitangira mu ntangiriro z’ukwa Gatatu, ariko iyi twayigijeyo kuko hari amarushanwa yandi yagombaga kuba muri Afurika. Turashaka no guha amahirwe abakinnyi bacu baba bagiye gukina hanze kugira ngo nabo bajye baza bakine. Hagiye habaho ko abakinnyi batubwira ko babuze amanota kubera ko Rwanda Cycling Cup yabaye badahari, ni yo mpamvu twabahaye amahirwe kugira ngo abakina hanze nabo baze bakine bityo babone ayo manota.

Muri iri rushanwa kandi hazaba hanarimo uduce tuzakinwa hagatangwa amanota ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2018. Mu 2015 ubwo Rwanda Cycling Cup yakinwaga ku nshuro ya mbere yatwaye na Nsengimana Jean Bosco, mu 2016 ni bwo Gasore Hategeka nawe yigaragaje arayitwara. Rwanda Cycling Cup ya 2017 yatwawe na Byukusenge Patrick ubwo yakinwaga ku nshuro yayo ya gatatu.

1514657494The-race-attracted-ridres-from-ten-local-clubs-and-two-Rwandans-who-ride-for-Dimension-Data-Mugisha-and-Areruya

Agace ka nyuma muri Rwanda Cycling Cup 2017 kari Gicumbi-Kigali

Gasore Hategeka

Rwanda Cycling Cup 2016 yatwawe na Gasore Hategeka 

Les Amis Sportifs

Les Amis Sportifs de Rwamagana ni yo yatwaye igikombe cya 2016 nk'ikipe yarushije izindi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND