RFL
Kigali

CYCLING: Rwanda Cycling Cup 2018 irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa Farmers’ Circuit

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 16:29
0


Rwanda Cycling Cup 2018 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 hakinwa irushanwa ryiswe ‘Farmers’ Circuit’ rizatangirira i Kayonza mu ntara y’iburasirazuba rigasorezwa i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.



Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe icyenda (9) abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY). bazasiganwa mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icyiciro cy’abakobwa (Women), ingimbi (Junior Men) hamwe n’abakuru (Elite Men & U23)

Amakipe azasigwa ku wa Gatandatu ni Fly Cycling Club, Cycling Club for All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Benediction, Karongi Vision Sport Center,Nyabihu Cyling Team na Kigali Cycling Club.

Abagabo (Elite & U23 men) bazahagurukira i Kayonza saa tatu za mu gitondo (09h00’) naho abakobwa n’ingimbi bahagurukire i Ntunga saa tatu (09h00’), bose bazasoreza mu Karere ka Muhanga. Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu ngimbi azahembwa na Cogebanque naho uwa mbere mu bakobwa n’abatarengeje imyaka 23 ahembwe na SKOL.

Tariki 24 Werurwe 2018, Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’i Rubavu ni we watwaye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018, urugendo rwavaga i Kigali bagana i Huye ku ntera ya Kilometero 158 (158 Km) akanazenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu. Munyaneza yakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38 (4h14’38”).

CYCLING: Munyaneza Didier yatwaye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018-AMAFOTO

Munyaneza Didier ni we wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018

Aka gace kashyiriweho kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari visi Perezida wa FERWACY akaza kwitaba Imana. Abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 158 bakanagerekaho kuzenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu (6 Laps).

Munyaneza Didier w’imyaka 22 bita Mbappe yahagenze 4h1438” aza akurikiwe na Bonaventure Uwizeyimana bakinana muri Benediction Club wakoresheje 4h15’09”. Byukusenge Patrick ubitse igikombe cya Rwanda Cycling Cup 2017 yaje ku mwanya wa gatatu (3) akoresheje 4h15’15” naho Ndayisenga Valens ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014 na 2016) yaje ku mwanya wa kane akoresheje 4h15’16”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND