RFL
Kigali

CYCLING: Fly Cycling Club berekeje mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 8:26
0


Flying Cycling Club ikipe isanzwe yitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) nk’abandi banyamuryango, kuva tariki 5-31 Nyakanga 2018 izaba ibarizwa mu Bubiligi aho izaba iri mu rugendo shuli inakina amarushanwa atandukanye, igikorwa bafashijwemo na SKOL.



Iyi gahunda niyo yatumye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 bagana mu Bubiligi aho bazamara iminsi 26 bakina irushanwa ry’abato rizaba rigizwe n’uduce 11.

SKOL Brewery Ltd uruganda rukorera mu Rwanda ariko rukaba ruri ku isonga mu bigo byigenga bitera inkunga umukino w’amagare n’indi mikino nk’umupira w’amaguru n’imikino ngorora mubiri, kuri ubu bafatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’abandi batera nkunga banarimo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (BCF).

Abakinnyi ku kibuga cy'indege mbere yo gufata urugendo

Abakinnyi ku kibuga cy'indege mbere yo gufata urugendo

Kuwa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018, Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club yabwiye abanyamakuru ko amarushanwa 11 bazasiganwamo mu Bubiligi azabafasha kongera ubunararibonye mu bijyanye no gutinyuka amarushanwa.

Jordan Mathew ati: Amarushanwa 11 tuzakina kuva tariki ya 7 Nyakanga 2018 azadufasha gutinyuka amarushanwa kugira ngo abana b’abanyarwanda batangire bagire akamenyero ko guhatana bakiri bato kandi biri ku rwego mpuzamahanga”

Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club

Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club 

Mu bakinnyi batandatu (6) bafashe indege ya Rwanda Air ibaganisha mu Bubiligi, harimo abakinnyi batatu (3) ba Fly Cycling, babiri (2) ba Benediction Club y’i Rubavu, n’umwe (1) wa Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Abana bahamagawe barimo; Habimana Jean Eric ubitse shampiyona ya 2018 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi akaba anakinira Fly Cycling Club ku myaka ye 17, Hakizimana Felicien  w’imyaka 17 y’amavuko nawe akinira Fly Cycling Club, Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 17 nawe akina muri Fly Cycling Club, Jean Claude Nzafashwanayo w’imyaka 18 akinira Benediction Club y’i Rubavu, Yves Nkurunziza wa Benediction Club ku myaka ye 18 yatahanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika iheruka kubera mu Rwanda mu gusiganwa n’ibihe (ITT) ndetse na Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs de Rwamagana akaba afite imyaka 17.

Asobanura uburyo bakoresheje bahitamo abakinnyi bazitabira aya marushanwa, Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club yavuze ko bagiye bareba abakinnyi bakiri bato bakina no mu yandi makipe kugira ngo nabo badacikanwa n’amahirwe ya mbere abonetse mu Rwanda kuko bazi ko nabo bazi ko bakomeye mu gusiganwa ku magare.

“Uburyo twahisemo abakinnyi, hari abakinnyi dufite muri Fly Cycling Club bakomeye ariko kandi hari n’andi makipe nayo afite abakiri bato bahagaze neza. Harebwe no kuri abo bana kuko ni iterambere ry’abana b’u Rwanda, ntabwo twajyana umwana wacu uba uwa 20 kandi hari uwa kabiri mu yindi kipe uhatana n’uwacu. Mu gutoranya harebwe abacu tunareba abandi bafite ibihe byiza mu marushanwa aheruka”

SKOL Brewery Ltd, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (BCF), Umujyi wa Eelko uri mu Bubiligi, Liberate Mutualiteit Oost-Vlaanderen (Belgium) na Rwanda Air, bafatanyirije hamwe bagamije kugira ngo impano z’abana b’abanyarwanda bakiri bato mu mukino w’amagare zijye ahagaragara ku rwego mpuzamahanga bityo bazagire amasomo bakura muri uru rugendo ruzabafasha gukina amasiganwa 11.

Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club yicaranye na Nkurunziza Yves

Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club yicaranye na Nkurunziza Yves

Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana

Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana muri shampiyona ya Afurika 

Dore amasiganwa Fly Cycling Team bazahatanamo:

Tariki ya 7 Nyakanga 2018: Desselgem (86.7 Km)

Tariki 11 Nyakanga 2018: Menen-Kemmel-Menen (UCI Race): 126.9 Km

Tariki 14 Nyakanga 2018: Dentergem (84.5 Km)

Tariki 15 Nyakanga 2018: Zottegem-Strijpen (88 Km)

Tariki 16 Nyakanga 2018: Zottegem-Strijpen (88 Km)

Tariki 18 Nyakanga 2018: Opwijk (96.6 Km)

Tariki  21 Nyakanga 2018: Veldegem (91.4 Km)

Tariki 22 Nyakanga 2018: Tielt (84 Km)

Tariki 25 Nyakanga 2918: Izegem (Bosmolens): 96 Km

Tariki 28 Nyakanga 2018: Johan Museeuw Classsic GP Stad Gistel (120 Km)

Tariki 29 Nyakanga 2018: Veldegem (91.4 Km)

Abakinnyi n'imizigo bagenda

Abakinnyi n'imizigo bagenda 

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND