RFL
Kigali

CYCLI NG: Ikipe y’igihugu yari mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Erythrea yagarukanye imidali ine-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2018 14:14
0


Mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yageraga mu Rwanda ikubutse muri Erythrea mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, irushanwa u Rwanda rusaruyemo imidali ine (4). Mugisha Samuel avuga ko bakuyeyo ubunararibonye buzabafasha mu marushanwa ataha.



Mu midali ine (4) u Rwanda rwakuye muri Erythrea, Mugisha Samuel afitemo imidali ibiri (2). Mugisha yabaye uwa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bakuru bari basiganwe mu gihe ku rutonde rw’abakinnyi batarengeje imyaka 23 yaje ku mwanya wa kabiri (2).

Undi mudali watwawe na Mugisha Moise ubwo yafataga umwanya wa kabiri mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial/ITT). U Rwanda kandi rubitse umudali wo kuba mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’amakipe, Team Rwanda yabaye iya kabiri inyuma ya Erythrea yari mu rugo.

Bageze kiu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Mugisha Samuel yavuze ko irushanwa bataritsinze kandi ko bataritsinzwe ahubwo ko ibyo babonye bitagenze neza babiganiriye nk’abakinnyi ku buryo bizabafasha mu marushanwa ari imbere.

“Ni irushanwa ryari rikomeye cyane, ariko ku ruhande rwacu navuga ko twabashije kwitwara uko twari dushoboye, navuga ko tutitwaye nabi. Intego twari dufite nubwo tutazigezeho ijana ku ijana ariko ntabwo twatsunzwe. Ubutaha nta kabuza tuzazana imidali ya mbere kuko ni ubwa mbere iri rushawa ryari ribaye”. Mugisha

Mugisha Samuel yazamuye ibendera muri Erythrea

Mugisha Samuel yazamuye ibendera muri Erythrea 

Nk’igihugu cyakiriye irushanwa, biba byumvikana ko kigomba kuba gifite umubare munini w’abakinnyi. Mugisha Samuel avuga ko hari amasomo menshi bigiye ku banya-Erythrea bari bari muri iri siganwa.

“Ikintu twize navuga ko kuba irushanwa ryari ribaye bwa mbere, ni ukuvuga ko umwaka utaha hari ibintu twize kubanya-Erytrea bari bitabiriye, bari benshi cyane ariko hari ibyo twabigiyeho bizadufasha”. Mugisha

Nathan Byukusenge wari umutoza mukuru w’iyi kipe, yavuze ko mu by’ukuri nawe yakuyemo amasomo kandi ko yanaganiriye n’abakinnyi yari afite bakiri bato bakamuhamiriza ko hari byinshi bungukiye mu irushanwa.

“Icyo dukuyemo nuko  igihugu cyateguye iteka kiba gifite imbaraga kuko kiba kimenyereye ubutumburuke, ibiryo n’amazi yayo. Ikindi ku bana nka Manizabayo na Mugisha Moise, tunarangiza irushanwa bambwiye ko nabo ubwabo bize byinshi birimo gukata amakoni mu muyaba, guhatana n’abantu babarusha imbaraga. Bigaragara ko bizabafasha mu marushanwa atandukanye ndetse n’ayaba imbere mu gihugu”. Nathan Byukusenge

Mugisha Moise yatwaye umudali mu gusiganwa umuntu ku giti cye

Mugisha Moise yatwaye umudali mu gusiganwa umuntu ku giti cye

 Mugisha Samuel uheruka gutwara Tour du Rwanda 2018, Manizabayo Eric uheruka gutwara agace ka Musanze-Rubavu muri Rwanda Cycling Cup 2018, Mugisha Moise na Munyaneza Didier ufite shampiyona y’u Rwanda 2018 nibo bakinnyi  bane (4) bari bahagarariye u Rwanda.

 Mugisha Samuel mu muyaga wo muri Erythrea

 Mugisha Samuel mu muyaga wo muri Erythrea 

Ikipe rusange yari ihagarariye u Rwanda muri Erythrea

Ikipe rusange yari ihagarariye u Rwanda muri Erythrea 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND