RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka wa 2016

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2017 11:56
2


Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uzwi nka Cristiano Ronaldo umunya-Portugal ukinira Real Madrid yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza ku rwego rw’isi, igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).



'FIFA Best Player of the Year Award' ni igihembo cyatanzwe mu birori byaberaga i Zurich mu Busuwisi aho FIFA ifite icyicaro, umuhango wari witabiriwe n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku isi barimo na Sir Alex Fagurson wahoze atoza Manchester United, Ronaldo Luís Nazário de Lima bita Igifaru ndetse n’abandi bagiye batandukanye bafite icyo bazwiho muri ruhago y’isi.

Cri7

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ahawe iki gihembo bigendanye no kuba ikipe y’igihugu ya Portugal yarayifashije gutwara igikombe cy’u Burayi ndetse na Real Madrid abereye inkingi ya mwamba akayifasha gutwara igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League 2016) ndetse n'irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku migabane.

Uyu mugabo w’imyaka 31, atwaye iki gihembo ku nshuro ya kane (4) ahigitse Lionel Messi wa FC Barcelona na Argentine cyo kimwe na Antoine Griezman umufaransa ukinira Atletico Madrid.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yari ihafite abakinnyi n’umutoza ZineDine Zidane, ikipe ya FC Barcelone na Lionel Messi ntibari bahari kuko batanze impamvu bavuga ko bahugiye mu kwitegura Athletic Bilbao mu mukino w’igikombe cy’umwami bazakina kuwa Gatatu.

Atletico Nacional yahawe igihembo cyigenerwa umukinnyi, ikipe kandi undi wese wagaragaje ubworoherane mu mupira w’amaguru ku isi.Iyi kipe yo muri Colombia yahawe iki gihembo nyuma yaho yemeye ko igikombe yari gukinira na Chapecoense ku mukino wa Copa Sudamericana  bakiyihereza kuko iyi kipe (Chapecoense) yagize insanganya abakinnyi n’abatoza bayo bagatikirira mu mpanuka y’indege ubwo bari bageze i Medelin bajya gukina.

Abafana b’ikipe ya Liverpool na Borussia Dortmund bahawe igihembo gihabwa abafana b’ikipe (Club) cyangwa abafana b’ikipe y’igihugu bigaragaje bafana mu buryo budasanzwe. Mohd Faiz Subri ukinira ikipe ya Penang muri shampiyona ya Malaysia niwe wahawe igihembo kiswe “FIFA Puskas Award”, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi.

Silvia Neid umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage (Abakobwa) niwe wahembwe nk’umutoza w’umwaka wa 2016. Uyu yatangiye gutoza ikipe y’igihugu kuva mu 2005. Ku rundi ruhande, Claudio Ranieri umutoza wa Leicester City niwe wahawe iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo. Mu mwaka wa 2016 nibwo Leicester City yatwaye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 132 bategereje icyo bizabyara bityo bituma isi yose ivuga ko uyu mutoza adasanzwe.

 rani

Claudio Ranieri wafashije Leicester City kugira ijambo ku rwego rw'isi

Carli Lloyd umukobwa ukinira ikipe ya  Houston Dash na Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma yo kuba iki gihugu cyaranatwaye igikombeb cy’isi mu mpera za 2015, ikipe uyu mukobwa yari arimo.

Abakinnyi 11 bari mu ikipe y’isi:

 Umuzamu: Manuel Neuer (FC Bayern Munich)

Ba myugariro: Dani Alves (Juventus), Sergio Ramos (Real Madrid), Gerard Pique (FC Barcelona), Marcelo (Real Madrid)

Bakina hagati: Andres Iniesta (FC Barcelona), Luka Modric (Real Madrid), Toni Kroos (Real Madrid)

Abashabika ibitego: Lionel Messi (FC Barcelona), Luis Suarez (FC Barcelona), Cristiano Ronaldo (Real Madrid)  

silvia

Silvia Neid umudamu wahize abandi batoza baba ku mubumbe dutuye 

abafana

Abafana ba Liverpool na Borussia Dortmund nibo bakora ikitwa 'Gufana' bya nyabyo

atle

Athletico Nacional yahawe igihembo cy'ubworoherane

FIFA 11

Abakinnyi 11 bagize ikipe y'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumusime frank7 years ago
    yarakoze kbs reka ayegukane yarabikwiriye umusaza numusaza
  • Bobo7 years ago
    CR7 komeza ukore amateka kbsa congz turakwemera cyaneeeeeeeee , ariko ngarutse ku ikipe y'umwaka ndabona ntakibazo uretse kuri Suarez kuko ngewe kubwange numvaga hakaje Antoine Greizman kuko niwe wagaragaye ahatanira ibihembo namwe basomyi muze gushyiraho comments btn Suarez and Griezman Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND