Cristiano Ronaldo kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal yamaze kujya ku rutonde rw’abakinnyi baciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu byabo. Urutonde ruyobowe na Ali Daei.
Mu cyumweru gishize ubwo Portugal yanyagiraga Hungary ibitego 3-0, Ronaldo yatsinze igitego cyuzuzaga icya 70 mu mateka ye kuva yatangira gukinira Portugal mu 2003.
Kuri uyu wa kabiri ubwo bakinaga na Sweden umukino wa gishuti nibwo Cristiano Ronaldo yahise azamuka ku rutonde rw’abakinnyi bafashije ibihugu byabo babitsindira ibitego byinshi. Igitego yatsinze mu ntera ya metero esheshatu uva ku rubuga rw’amahina nyuma yo gucenga Gelson Martins umupira ukagana mu rucundura rwari rurinzwe na Karl Johnsson.
Iki gitego cyatumye Ronaldo afata umwanya wa cyenda (9) mu bakinnyi bafite ibitego byinshi kuko yamaze gushyitsa ibitego 71 anganya na Miroslav Klose. Aba barushwa ibitego bitandatu na Pele wabiciye bigacika mu ikipe y’igihugu ya Brazil.
Urutonde mpuzamahanga
Urutonde harebwe umugabane w'u Burayi
Mu mikino 138 amaze gukinira Portugal, Cristiano amaze kugwiza ibitego 71
TANGA IGITECYEREZO