Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017 byari biteganyijwe ko ikipe ya Conventry ikina na Charlton Athletic mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza, ariko umukino urasubikwa bitewe n’imvururu abafana bateje ikibuga bakacyuzuza ibibumbano by’ingurube.
DailMail dukesha iyi nkuru ivuga ko Darren Handley umusifuzi wari ugiye kuyobora uyu mukino yafashe umwanzuro wo kuwuhagarika akanya gato kuko abashinzwe umutekano bagerageje guhosha imvururu z’abafana. Ikibuga cyari cyuzuye ibibumbano by’imitwe y’ingurube ubwo umukino waburaga amasegonda ugatangira.
Abafana b’amakipe yombi bari bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana abayobozi b’icyubahiro b’amakipe bafana haba Sisu nyiri Conventry ndetse na Roland Duchatelet nyiri Charlton Athletic. Nyuma yaho abana batoragura imipira batanze umusanzu wo gutoragura ibyo bibumbano. Umukino waje gutangiye urangira amakipe yombi aguye miswi anganya igitego 1-1.
Igitego cya Conventry City cyatsinzwe na George Thomas ku mupira yahawe na Jordan Turnbul ku munota wa 28’ w’umukino. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Patrick Bauer (Charlton Athletic) ku mupira yahawe na Ricky Holmes ku munota wa 54’.
Ibibumbano by'imitwe y'ingurube mu kibuga
Abana bashinzwe gutoragura imipira (Ball Boys) bafatanyije n'abashinzwe umutekano w'ikibuga batanze umusanzu wo kugisukura
Umukino ugiye gutangira
Ibyapa byamagana abayobozi b'amakipe yombi
PHOTOS:DailMail
TANGA IGITECYEREZO