RFL
Kigali

Conventry vs Charlton: Imyigaragambyo y’abafana yatumye umukino utinda gutangira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 20:04
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017 byari biteganyijwe ko ikipe ya Conventry ikina na Charlton Athletic mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza, ariko umukino urasubikwa bitewe n’imvururu abafana bateje ikibuga bakacyuzuza ibibumbano by’ingurube.



DailMail dukesha iyi nkuru ivuga ko Darren Handley umusifuzi wari ugiye kuyobora uyu mukino yafashe umwanzuro wo kuwuhagarika akanya gato kuko abashinzwe umutekano bagerageje guhosha imvururu z’abafana. Ikibuga cyari cyuzuye ibibumbano by’imitwe y’ingurube ubwo umukino waburaga amasegonda ugatangira.

Abafana b’amakipe yombi bari bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana abayobozi b’icyubahiro b’amakipe bafana haba Sisu nyiri Conventry ndetse na Roland Duchatelet nyiri Charlton Athletic. Nyuma yaho abana batoragura imipira batanze umusanzu wo gutoragura ibyo bibumbano. Umukino waje gutangiye urangira amakipe yombi aguye miswi anganya igitego 1-1.

Igitego cya Conventry City cyatsinzwe na George Thomas ku mupira yahawe na Jordan Turnbul ku munota wa 28’ w’umukino. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Patrick Bauer (Charlton Athletic) ku mupira yahawe na Ricky Holmes ku munota wa 54’.

 Coventry's clash with Charlton was delayed due to flying pigs raining down on the pitch

Ibibumbano by'imitwe y'ingurube mu kibuga

Stewards and ball boys were tasked with clearing the pitch so the game could be played

Abana bashinzwe gutoragura imipira (Ball Boys) bafatanyije n'abashinzwe umutekano w'ikibuga batanze umusanzu wo kugisukura

Fans joined forces to throw plastic stress busters onto the pitch in protest against their owners

Umukino ugiye gutangira 

Supporters rallied against Coventry owners SISU and Charlton chief Roland Duchatelet

Ibyapa byamagana abayobozi b'amakipe yombi

PHOTOS:DailMail

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND