Ikipe y’igihugu cya Chile yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu byitwaye neza ku migabane bituyeho imaze gustinda Portugal ya Cristiano Ronaldo penaliti 3-0 ubwo amakipe yari yarangije iminota 120 banganya 0-0.
Umukino wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2017, ikipe ya Chile ikaza guhusha ibitego bitatu byari byabazwe kuko harimo n’ibyo bakubitaga igiti cy’izamu.
Iminota 90’ isanzwe y’umukino yaje kurangira bakinganya 0-0 biba ngombwa ko bitabaza penaliti. Muri Penaliti eshatu (
Ricardo Quaresma, Joao Moutinho na Luis Nani) Portugal bateye nta n’imwe yinjiye mu izamu rya Claudio Bravo mu gihe iza Chile zarimo n’iya Alesandro Alexis Sanchez zabashije kugana mu izamu.
Claudio Bravo umunyezamu wa Chile yakoze akazi gakomeye
Akuramo penaliti ya ,mbere
Juan Antonio Pizzi umutoza mukuru wa Chile acyaha abakinnyi ubwo bari bamaze gushyiraho iminota 30 y'indengakamere
Rui Patricio umunyezamu wa Portugal arwana na penaliti yatewe na Alexis Sanchez
Eduardo Vargas wa Chile ateza akavuyo imbere y'izamu rya Portugal ashaka igitego
Umunyezamu wa Manchester City akaba na kapiteni wa Chile (Bravo) yeretse abatuye Kazan (Russia) ko azi izamu
Bravo akiza izamu ubwo yari yugarijwe na Andre Silva
Alexis Alesandro Sanchez yigaragaza nk'uko abikorera Arsenal
Mauricio Isla akurura Cristiano Ronaldo
C.Ronaldo atera coup franc
William Carvalho wa Portugal akina yicaye ubwo yacikanwaga na Pablo Hernandez wa Chile
Alexis Sanchez arwanira umupira na Jose Fonte usanzwe ari umukinnyi wa Southampton
Ibitego Chile yahombye harimo n'icyahushijwe na Vargas asigaranye na Patricio
AMAFOTO:DailMail
TANGA IGITECYEREZO