Chief Inspector Of Police Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Police FC yemera ko Niyigaba Ibrahim rutahizamu wahoze mu ikipe ya Villa SC muri Uganda kuri ubu ari kugaragaza icyo ashoboye muri Police FC kugira ngo barebe ko bamuha amasezerano akazabafasha mu gushaka ibitego.
Niyigaba wahoze muri Villa SC kuri ubu ari gukorera imyitozo mu ikipe ya Police FC iri kugenda ikina imikino ya gishuti muri gahunda yo gukarishya no kumenyereza abakinnyi bashya bayigezemo vuba no kureba uburyo aba bakinnyi batangira guhuza umukino (Game-Automatisme).
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane, CIP Mayira yabemereye ko Niyigaba ari mu maboko y’umutoza Seninga Innocent kugira ngo amugerageze arebe niba yujuje buri kimwe gisabwa ngo umukinnyi abe yafasha ikipe muri gahunda yo gushaka ibitego.
“Ni byo ni umwana umwe mu ba Agent wamuzanye amuvuganaho na coach kuko ari umwana w’umunyarwanda. Nanjye nanavuganye nawe nsanga ni umwana uvuka i Rwamagana, nta nubwo yari amaze igihe hariya (Uganda). Ariko coach (Seninga) aracyamugerageza ngo arebe niba abishoboye”. CIP Mayira Jean De Dieu.
CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC
Niyigaba Ibrahim wavuye muri Villa SC ari kugeragezwa muri Police FC
Niyigaba Ibrahim (29) aganira na Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC
CIP Mayira akomeza avuga ko akazi ko gusuzuma Niyigaba gafitwe na Seninga Innocent nk’umutoza mukuru nyuma akazatanga raporo avuga uko umukinnyi ameze niba yafasha ikipe.
Seninga Innoceny umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC we avuga ko mu mikino ine ya gishuti abasore bamaze gukina, umukino bakinnye kuri uyu wa Kane wamuryoheye kurusha indi bakinnye kandi ko hateganyijwe indi mikino. Yagize ati:
Twatangiye hakiri kare kugira ngo turebe uko twabasha guhuza abakinnyi bashya n’abasanzwe. Uyu ni umukino wa kane wa gishuti kugira ngo bamenyerane, bamenye uburyo dukinamo, imyumvire ku mukino dukina (Portugal Style) banamenye n’ibyo dushaka. Batangiye guhuza umukino cyane uyu munsi nibwo nabonye ko bitangiye kuza. Mbere yuko dutangira irushanwa ry'agaciro tuzakina imikino ya gishuti n'amakipe akomeye
Imyitozo yo kuri uyu wa Kane yakozwe ikipe ya Police FC bakina umukino wa gishuti n’ikipe y’abakinnyi ba Kayiranga Jean Baptiste, abakinnyi aba yaragiye akura hirya no hino mu nzira yo kubashakira amakipe ku batarayabona.
Habimana Hussein ufite ikibazo cy’uburwayi mu itako na Patrick Umwungeri ntibakoze imyitozo cyo kimwe na Nzabanita David wagiye kwikingiza urukingo rwa Hepatite mu Karere ka Bugesera nk’uko Seninga Innocent yabitangarije abanyamakuru. Aba biyongeraho Mico Justin uzatangira imyitozo yoroheje kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2017.
Ni imyitozo yaberaga ku kibuga cya Kicukiro aho wabonaga bitoza cyane ibijyanye no gutsinda cyane bashingiye kuri Iradukunda Jean Bertrand wahinduraga imipira ituruka mu mpande.
Iyi mikinire yaje gutuma Police FC itsinda ibitego 3-0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Songa Isaie akurikirwa na Nsengiyumva Moustapha wavuye muri Rayon Sports ndetse na Usabimana Olivier wavuye muri FC Marines.
Songa Isaie (Ubanza iburyo) yatsinze igitego ajya kuruhuka mu gihe Patrick Umwungeri (ubanza ibumoso) afite akabazo gato katumye adakina
Mushimiyimana Mohammed hagati mu kibuga agabura imipira
Ndayishimiye Antoine Dominique nawe ashaka ibitego
Habimana Hussein Eto'o afite ikibazo mu itako hategerejwe abaganga ngo bazemeze igihe azamara adakina
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Usabimana Olivier wavuye muri FC Marines nawe yabonye igitego
Niyonzima Jean Paul Robinho
Niyonzima Jean Paul areba na Mwizerwa Amin
Munezero Fiston myugariro wa Police FC bakuye muri Rayon Sports
Iradukunda Jean Bertrand ubwo yari ahushije igitego
Kubwimana Cedric Jay Polly (Iburyo) ni umwe mu bakinnyi Kayiranga Jean Baptiste ari gushakira amakipe
Kubwimana Cedric Jay Polly yirukanwe muri AS Kigali
Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC ni we wasifuye umukino
Ndayishimiye Celestin (3) azamura ikipe
Nizeyimana Mirafa (4) hagati mu kibuga
Nsengiyumva Moustapha wavuye muri Rayon Sports
Kalisa wari umunyezamu wa Etoile de l'Est nawe ari mu ikipe ya Kayiranga JB
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC
Iradukunda Jean Bertrand yishakamo ishoti
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.com
TANGA IGITECYEREZO