RFL
Kigali

CHANBARA: Amahugurwa y’uyu mwaka yasize Nyirimbazi Benjamin abaye umutoza mpuzamahanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2018 7:53
1


Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Chanbara ryagize umunsi w’amahugurwa ngaruka mwaka mu byiciro bitandukanye biba bisabwa ngo umuntu abe umuhanga mu gutoza cyangwa gukina uyu mukino. Aya mahugurwa yasize Nyirimbabazi Benjamin abaye umutoza mpuzamahanga mu buryo bwemewe.



Nyirimbazi Benjamin usanzwe ari umutoza wa Chanbara , yakoraga ikizamini cy’umukandara w’umukara (Dan ya 3). Iki kizamini yaje kugitsinda ndetse ahita aba umutoza mpuzamahanga wemewe n’impuzamashyirahamwe mpuzamahanga mu mukino njya rugamba wa Chanbara ku isi (International Instructor).

Amaze guhabwa uburenganzira bwo kuba umutoza mpuzamahanga, Nyirimbabazi yashimye Tsutomu Takahashi wazanye uyu mukino mu Rwanda ndetse anashima ishyirahanwe ry’uyu mukino mu Rwanda. Nyirimababazi avuga ko agiye kongera imbaraga mu rugamba rwo gukomeza kuzamura urwego rw’umukino wa Chanbara mu Rwanda.

Aya mahugurwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, yateguwe n’ishyirahanwe ry’umukino njya rugamba wa Chanbara mu Rwanda ayoborwa na Tsutomu Takahashi Sensei ufite umukandara w’umakara (6th Dan) akaba ari Perezida w'icyubahiro ndetse ari nawe wayishinze mu Rwanda mu 2013.

Aya mahugurwa ni aya mbere muri uyu mwaka kuko buri mwaka bayakora inshuro ebyiri (2). Bitagenyijwe ko amahugurwa ataha azaba mbere yujo hakinwa shampiyona ya 2018 iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Nyirimbabazi Benjamin wamaze kuba umutoza mpuzamahanga muri Chanbara

Nyirimbabazi Benjamin wamaze kuba umutoza mpuzamahanga muri Chanbara

Dore izindi ngingo zarebweho muri aya mahugurwa:

1. Aabitabiriye bose bahuguwe kuri tekiniki zo kurwanisha inkota (Chanbara).

2. Abafite umukundara w'umukura bose bahawe amahugurwa y'ubutoza.

3. Abafite Umukandara w'umukara n'abandi basanzwe ari abasifuzi bahuguwe ku mategeko mashya y'imisifurire.

Amahugurwa asojwe

Amahugurwa asojwe 

Imyitozo yari igize amahugurwa

Imyitozo yari igize amahugurwa 

Ni gahunda iba igamije kuzamura urwego rwa buri umwe bitewe n'icyiciro abarizwamo haba mu gukina cyangwa gutoza

Ni gahunda iba igamije kuzamura urwego rwa buri umwe bitewe n'icyiciro abarizwamo haba mu gukina cyangwa gutoza

CHANBARA

Abitabiriye bose bahawe "Certificate" na Tsutomu Takahashi wazanye uyu mukino mu Rwanda

Abitabiriye bose bahawe "Certificate" na Tsutomu Takahashi wazanye uyu mukino mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hassan6 years ago
    uyumukino twari tuwukeneye cyane my Rwanda about basore mushyiremo imbaraga mu Rwanda haboneke imikino itandukanye urubyiruko nabakiribato bakine imikino ishimisha abanyarwanda muduhe Address zanyu .





Inyarwanda BACKGROUND