RFL
Kigali

CHAN 2018: Kuba nabaye umukinnyi w’umukino hari icyo biza kumarira bagenzi banjye-BIZIMANA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 9:46
0


Bizimana Djihad bita Didro umukinnyi wo hagati mu ikipe y’iguhugu Amavubi na APR FC, nyuma yo kugira amanota amugira umukinnyi witwaye neza mu mukino u Rwanda rwaguyemo miswi na Nigeria bakanganya 0-0, yavuze ko ari ikintu cyiza kuri we n’ikipe y’u Rwanda muri rusange kuko ngo biri bubongerere imbaraga.



Nyuma y’umukino, Bizimana Djihad yaganiriye na Clarisse Uwimana umunyamakurukazi wa Contact FM &TV amubwira ko byari byiza mu mukino kandi ko yizeye ko abakinnyi b’Amavubi baza kumva ko nabo hari ubushobozi bafite kandi ko mu kibuga batari bitaye ku izina Nigeria ifite mu mupira w’amaguru wa Afurika. Bizimana yagize ati:

Mu by'ukuri nabyakiriye neza kuko wari umukino wanjye wa mbere mu irushanwa, umukino wagenze neza kuri njye n’abakinnyi bagenzi banjye kandi ntekereza ko hari izindi mbaraga bimpa ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye kuba ari njye watoranyijwe. Abakinnyi birabaha akanyabugabo kumva ko umukinnyi w’u Rwanda ariwe wabaye umukinnyi w’umukino.

Bizimana Djihad yakomeje avuga ko kuba Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 atari umusaruro mubi ahubwo ko bivuze ikintu kinini yaba ku ikipe n’Abanyarwanda muri rusange kandi ko hari uko bigomba kubafasha gutegura imikino iri imbere. Bizimana yagize ati:

Ntekereza yuko umukino twawinjiyemo neza , nta gihunga. Twari tubizi ko Nigeria ari ikipe nziza, ni ikipe ifite izina rikomeye muri Afurika ariko twe iby’izina ntabwo twabirebaga cyane, twashakaga umusaruro wose ushobora kudufasha bitari ugutsinda kandi uyu musaruro uzadufasha mu mikino iri izakurikiraho.

Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w'umukino wahuje Rwanda 0-0 Nigeria

Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w'umukino wahuje Rwanda 0-0 Nigeria

Bizimana Djihad avuga ko nubwo i Tanger hari ubukonje batamenyereye bagomba kubyakira bagakora akazi bisazwe kandi ko inota rimwe babonye kuri Nigeria ryatumye binjira mu irushanwa mu buryo bwiza cyane.

Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018. Aha ni bwo Abanyarwanda bazamenya niba Amavubi yakomeza cyangwa yagaruka mu gihugu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Nigeria XI:Ikechukwu Ezenwa (GK, 1), Osadebamwen Okoro 2, Daniel James 3, Emeka Atuloma 4, Kalu Okgbue 5, Stephen Eze 6, Chukwudiebube Ogbugh 7, Ifeanyi Ifeanyi 8, Antony Okpotu 9, Rabiu Ali 10, Sunday Faleye 21

Rwanda XI:Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 20, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Yannick Mukunzi Joy 6, Niyonzima Ally 8, Bizimana Djihad 4, Biramahire Abeddy 7 na Mubumbyi Bernabe 21. 

Bizimana Djihad 4 agenzura umupira hagati mu kibuga

Bizimana Djihad 4 agenzura umupira hagati mu kibuga 

Ally Niyonzima 8 ahungisha umupira Rabiu Ali 10 wa Nigeria

Ally Niyonzima 8 ahungisha umupira Rabiu Ali 10 wa Nigeria

Mico Justin 12 yagiye mu kibuga asimbuye aza kuvamo asimbuwe na Nshimiyimana Imran

Mico Justin 12 yagiye mu kibuga asimbuye aza kuvamo asimbuwe na Nshimiyimana Imran

Niyonzima Ally ahangana na Rabiu Ali wa Nigeria

Niyonzima Ally ahangana na Rabiu Ali wa Nigeria 

Ndayishimiye Eric Bakame akuramo umupira wari uzanwe na Sunday Faleye umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Nigeria

Ndayishimiye Eric Bakame akuramo umupira wari uzanwe na Sunday Faleye umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Nigeria

AMAFOTO: FERWAFA MEDIA DEPARTMENT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND