RFL
Kigali

CECAFA: Amavubi yihereranye Somaliya ihita yizera gukomeza muri 1/4 cy’irangiza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/11/2015 15:14
4


Mu mukino wabo wa gatatu wabahuje na Somalia ari nawo wasozaga imikino yo mu itsinda ku ruhande rw’u Rwanda na Somalia muri Cecafa iri kubera muri Ethiopia, ikipe y’igihugu Amavubi yongeye kwisubiza icyubahiro ibasha gutsinda inyangiye Somalia ibitego 3 byose ku busa byahise biyihesha bidasubirwaho itike cyo kwerecyeza muri 1/4.



Ni umukino umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari yahinduye cyane ikipe, aho benshi mu basore babanjemo bwari ubwa mbere bagaragara mu ikipe y’igihugu babanza, dore ko ku ikipe yari isanzwe ibanza muri iyi mikino, Johnny McKinstry yari yabanjemo abakinnyi babiri gusa, barimo Jacques Tuyisenge, na Rwatubyaye Abdoul.

Ku munota wa 7 gusa w’igice cya mbere nibwo umusore Habimana Yousuf yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino we wa mbere yari abanje mu kibuga. Byagaragaraga ko ikipe y’u Rwanda irusha Somalia yagaragaje urwego ruri hasi nk’uko bisanzwe muri iyi mikino aho ikipe yose iza ishakira amanota kuri iki gihugu cyazahajwe n’intambara n’ibibazo by’inzara mu ihembe rya Afrika.

Mu gice cya kabiri abasore b’Amavubi bagarukanye imberaga, maze ku munota wa 51, rutahizamu wa Police FC, Jacques Tuyisenge wari unambaye igitambaro cya kapiteni, abasha kubonera Amavubi igitego cya 2 cyari igitego cya 3 uyu rutahizamu atsinze muri iyi mikino byanatumye kugeza ubu ariwe uza ku isonga ryabamaze gutsinda ibitego byinshi.

Iki gitego kandi yagitsinze ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Nshuti Savio nawe ukomeje kwigaragaza muri iyi mikino, waturukanye umupira ku ruhande rw’ibumuso yinjira mu rubuga rw’amahina acenga ahindura umupira, umuzamu arawufata ntiyawukomeza, maze Jacques Tuyisenge wari wakurikiye neza ahita awuboneza mu nshundura.

Igitego cya 3 cyatsinzwe ku munota wa 57 w’umukino na Ngomirakiza Hegman wa Police FC, wahise agaragariza ibyishimo umutoza wamugiriye icyizere akamuhamagara mu ikipe y’igihugu, dore ko nyuma yo gutsinda iki gitego yirutse agana ahari umutoza aramuhobera.

Umukino waje kurangira gutya, bisa nkaho nta gishya dore ko mbere y’umukino n’ubwo ikipe y’igihugu itaremeza abantu, benshi mu basesenguzi bayihaga amahirwe imbere ya Somalia, yari yatsinzwe na Tanzaniya ibitego 4 ku busa, ndetse iza gusubirwa na Ethiopia yayitsinze nayo ibitego 2 ku usa, muri rusange ikaba ihise isezererwa itsinzwe ibitego 9 byose, mu gihe yo itigeze ibasha kureba mu izamu.

Nyuma y’iyi tsinzi y’u Rwanda, hategerejwe kureba uko umukino wa Tanzaniya na Ethiopia uzaba kuri uyu wa Gatandatu uzagenda, aho kugeza ubu Tanzaniya n’u Rwanda biyoboye itsinda n’amanota 6 ariko Tanzaniya ikaba izigamye ibitego byinshi kurusha u Rwanda doreko ifite ibitego 5 izigamye mu gihe u Rwanda ruzihamye ibitego 3 naho Ethiopia ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota atatu n’igitego kimwe izigamye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barasa benit8 years ago
    Congratulation to amavubi ,never give up my lovely footballers.
  • lovely8 years ago
    Ubuse ino ntsinzi haruwoyashimishije ra??? Gutsinda somalia ntacyo bivuze pe ninka ekipe yatsinda fc muhanga ikavugako ikomeye!
  • Norba8 years ago
    Umurundi yataye ibihumbi magana atanu (500 000) ageze imbere atora igiceri cy'ijana 100 Agira ati "biriko biraza" Natwe ndabona biriko biraza
  • 8 years ago
    ndumwe nubafana ba mavubi hano addis ababa ariko turanenga ambassade yu rwanda hano Ethiopia





Inyarwanda BACKGROUND